Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Joe Biden, yihanangirije Uburusiya, kudakoresha ibitwaro kirimbuzi cyangwa izindi zose zikoranye ubumara kirimbuzi mu ntambara barimo na Ukraine.
Biden yabwiye abanyamakuru ko “U burusiya nibugerageza gukoresha izo ntwaro buzaba bukoze ikosa rikomeye kandi ritazababarirwa.”
Umuvugizi wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga muri America, Ned Price nawe yavuze ko ntawabura kugira impungenge, ashimangira ko Uburusiya rimwe na rimwe iyo bushaka gukora “ Ibidakorwa bitandukanye bubyegeka ku bindi bihugu.”
Yongeyeho kandi ko buramutse bukoresheje ibyo birwanisho byagira ingaruka mbi cyane.
Uburusiya bumaze iminsi bushinja Ukraine umugambi wo gutera z’ubumara bwica ku butaka bwabo.
Uhagarariye icyo gihugu muri ONU yandikiye umunyamabanga mukuru w’uyu muryango, amubwira ko bafite ibimenyetso by’uko Ukraine ishaka gutera bombe kirimbuzi, kandi ko n’ibikora, Uburusiya buzafata icyo gitero nk’icy’iterabwoba kigabwe hifashishijwe ubumara bwa nikraiyere.
Amahanga arimo Amerika n’ibindi bihugu byo mu burengerazuba yamaganira kure ibyo bishinjwa Uburusiya, akavuga ko nta kindi bigamije uretse kwambika icyasha Ukraine.
Ubutegetsi bwa Ukraine nabwo buhakana bwivuye inyuma ibyo birego.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *