skol
fortebet

Amerika: Abarepubulika Barashaka Kwirukana Minisitiri w’umutekano

Yanditswe: Wednesday 31, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, Komite y’Abadepite igenzura imikorere y’inzego zishinzwe umutekano w’imbere mu gihugu yemeje ikirego (impeachment mu Cyongereza) cyo kwirukana ku mirimo ye minisitiri w’umutekano w’imbere mu gihugu, Alejandro Mayorkas.

Sponsored Ad

Abarepubulikani bose uko ari 18 bari muri Komite bemeje ikirego. Naho Abademokarate bose uko ari 15 bagitera utwatsi. Mayorkas ni uwo mu ishyaka ry’Abademokare rya Perezida Joe Biden.

Abarepubulikani bamushinja “ibyaha” bibiri: kwica amategeko y’igihugu agenga abinjira n’abasohoka no gutatira icyizere cya rubanda.

Muri make, bamushinja ko “adakora ibihagije kugira ngo abungabunge umutekano mu majyepfo y’igihugu ku mipaka Leta zunze ubumwe z’Amerika ihana na Megizike no gukumira abimukira ibihumbi n’ibihumbi badasiba kuhanyura binjira muri Leta zunze ubumwe z’Amerika kandi nta byangombwa bafite.

Depite Mark Green, wo mu ishyaka ry’Abarepubulikani, akuriye Komite. Ati: “Minisitiri Mayorkas ni we nyirabayazana. Nta kundi twamugenza. Ni yo mpamvu twagejeje kuri iyi Komite iki kirego kuri Alejandro Mayorkas.”

Abademokarate bemeza ko Abarepubulikani nta bimenyetso bafite. Mugenzi wabo Depite Pete Aguilar, ukuriye itsinda ryabo mu nteko ishinga amategeko – Umutwe w’Abadepite, ati: “Iki ni cyo kintu cyonyine gihuza Abarepubulikani. Nta kindi bashoboye usibye gushakisha za “impeachments” no kunaniza guverinoma.”

Komite ishobora gushyikiriza ikirego inama yose y’Abadepite mu cyumweru gitaha. Ariko kubera umubare muke Abarepubulikani bafitemo, ababisesengura baribaza niba bazabasha kwemeza ikirego, ku buryo bazakigeza muri Sena kugirango ikiburanishe.

IJWI RY’AMERIKA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa