skol
fortebet

Amerika irashinja Korea ya Ruguru guha uburusiya intwaro ziyifasha guhangana na Ukraine

Yanditswe: Tuesday 06, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Byabaye ngombwa ko Uburusiya bugura intwaro muri Korea ya Ruguru mu gihe ibihano bitari korohereza Moscou kongera ingufu za za gisirikare ,nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru bya Amerika.

Sponsored Ad

Byabaye ngombwa ko Uburusiya bugura intwaro muri Korea ya Ruguru mu gihe ibihano bitari korohereza Moscou kongera ingufu za za gisirikare ,nk’uko bivugwa n’ibinyamakuru bya Amerika.

Nk’uko icyegeranyo cy’iperereza ikinyamakuru New York Times ifitiye copie kibivuga, Uburusiya bwaguze i Pyongyang amamiriyoni y’ibibombe na bya muzinga.

Umutegetsi wa Amerika avuga ko bishobora kuba ngombwa ko Uburusiya bugura ibindi birwanisho bya Korea ya Ruguru mu gihe intambara ikomeje

Mu cyumweru gishize, byavuzwe ko ko Moscou yakiriye igice cya mbere cya za ndege zitagira abapirote (drones) zivuye muri Irani.

Irani na Korea ya Ruguru, byafatiwe ibihano bikomeye n’ibihugu byo mu burengerazuba, biri gutsimbarara ku bucuti n’uburusiya kuva Perezida Vladimir Putin atangije igitero kuri Ukraine mu kwa kabiri.

Ubutegetsi bwa Kim Jong-un bushinja Amerika ko ari yo yateje iyi ntambara, ifatanije n’ibihugu byo mu burengerazuba mu gushaka kwigarurire bimwe mu bihugu ,ari nayo uburusiya bwatumye bukoresha ingufu.

Mu kwezi gushize, Korea ya Ruguru yemeje ukwigenga kw’intara ebyiri zegamiye ku burusiya mu burasirazuba bwa Ukraine – Repubulika za Donetsk na Luhansk – mbere y’uko ihamya umubano n “ubucuti” na Moscou.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa