skol
fortebet

Amerika itewe inkenke n’ ibirimo kubera muri Congo

Yanditswe: Wednesday 29, Mar 2017

Sponsored Ad

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ibabajwe n’uburyo amasezerano ya politike muri Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo, yashyizweho umukono tariki 31 Ukuboza umwaka ushize wa 2016, ntacyo arageraho kugeza ubu.
Amerika yatangaje ko itewe amakenga n’uburyo Leta ya Kongo, n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwayo, bananiwe kumvikana kugira ngo ayo masezerano ashyirwe mu bikorwa, harimo no gushyiraho Minisitiri w’ Intebe.
Gushinga Leta nshya bigizwemo uruhare n’ abanyagihugu nk’uko (...)

Sponsored Ad

Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko ibabajwe n’uburyo amasezerano ya politike muri Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo, yashyizweho umukono tariki 31 Ukuboza umwaka ushize wa 2016, ntacyo arageraho kugeza ubu.

Amerika yatangaje ko itewe amakenga n’uburyo Leta ya Kongo, n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwayo, bananiwe kumvikana kugira ngo ayo masezerano ashyirwe mu bikorwa, harimo no gushyiraho Minisitiri w’ Intebe.

Gushinga Leta nshya bigizwemo uruhare n’ abanyagihugu nk’uko bitegekanijwe muri ayo masezerano. Leta Zunze Ubumwe za Amerika yashimye uruhare rukomeye inama y’abasenyeri ba kiliziya gatolika, mu gikorwa cyayo cyo guhuza abanyepolitike.

Amerika ivuga ko ishyigikiye abahuza mur’icyo gikorwa, igasaba ko wakongerwamo ingufu mu gukemura ibibazo abafitanye amakimbirane bananiwe kumvikanaho.

Kubona ayo masezerano adatera intambwe ngo ashyirwe mu bikorwa, ni ukubangamira uburenganzira bw’ abanyagihugu no gusubiza inyuma intambwe ibiganiro byagezeho.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika isaba ubuyobozi bw’ abatavugarumwe na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo kudakoresha imvugo zishobora gutuma haduka umwuka mubi n’ intambara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa