skol
fortebet

Amerika yakuye Kevin McCarthy ku buyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko

Yanditswe: Wednesday 04, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Inteko ishinga amategeko y’Amerika, umutwe w’abadepite, yaraye ikuyeho umuyobozi wayo Kevin McCarthy w’umurepubulikani. Yakuweho ku majwi 216 ya “Yego” kuri 210 ya “Oya”. Depite McCarthy akomoka muri Leta ya California.

Sponsored Ad

Mugenzi we w’umudepite w’umurepubulikani witwa Matt Gaetz kuri uyu wa Mbere ni we wari wasabye ko habaho itora bakamukuraho. Yumvikanishije ko atishimiye ubuyobozi bwe mu nteko, cyane nyuma y’uko McCarthy atabashije gutoresha ingengo y’imari yashyiraga imbere inyungu z’abarepubulikani.

N’ubwo abarepubulikani barusha abademokrate abadepite bake mu nteko, bari bakeneye bake cyane babashyigikira, bityo bagahita bakuraho McCarthy. Nyamara nanone, abenshi mu badepite b’abarepubulikani bari batoreye kugumisha McCarthy ku mwanya w’ubuyobozi.

Bamwe mu barepubulikani bari basanzwe bararakajwe na Kevin McCarthy kubera ko yari yumvikanye na Perezida Joe Biden w’umudemokrate mu ntangiriro z’uyu mwaka ku ngingo yo kuzamura igipimo cy’ideni ry’Amerika.

Mbere y’itora ryabaye kuri uyu wa Kabiri, nta muyobozi w’inteko ishinga amategeko y’Amerika wari warigeze akurwaho muri ubu buryo.

McCarthy yari yabaye umuybozi w’inteko mu kwezi kwa mbere uyu mwaka. Yatowe byagoranye cyane, kubera ko Depite Matt Gaetz n’abandi barepubulikani bari bamwanze.

Kimwe mu bintu yari yabemereye kugirango bamutore ni uko umudepite umwe rukumbi yashoboraga kuba yazasaba ko habaho itora ryo kumukuraho. Ni ko byagenze Depite Matt Gaetz abisaba kuri uyu wa Mbere.

Umubare w’abadepite bose b’inteko ni 435, bagizwe n’abarepubulikani 221 ku bademokrate 212.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa