skol
fortebet

Amerika yashyize hanze urutonde rurerure rw’abo yafatiye ibihano muri RDC no mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 26, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano abantu batandatu bashinjwa kugira uruhare mu gukomeza intambara mu burasirazuba bwa Repuburika ya Demokrasi ya Congo (RDC).
Mu bafatiwe ibihano harimo umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda, nk’uko biri ku rubuga rwa Minisiteri ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe imari ya leta.
Brigadier General Andrew Nyamvumba,umuyobozi w’ibikorwa muri ‘division’ ya gatatu y’ingabo z’u Rwanda, RDF – itangazo rivuga ko mu ntangiriro za 2022 ingabo z’iyo (...)

Sponsored Ad

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zafatiye ibihano abantu batandatu bashinjwa kugira uruhare mu gukomeza intambara mu burasirazuba bwa Repuburika ya Demokrasi ya Congo (RDC).

Mu bafatiwe ibihano harimo umusirikare mukuru mu ngabo z’u Rwanda, nk’uko biri ku rubuga rwa Minisiteri ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ishinzwe imari ya leta.

Brigadier General Andrew Nyamvumba,umuyobozi w’ibikorwa muri ‘division’ ya gatatu y’ingabo z’u Rwanda, RDF – itangazo rivuga ko mu ntangiriro za 2022 ingabo z’iyo ‘division’ zinjiye ku butaka bwa Congo, hanyuma zifatanije n’abarwanyi ba M23, batera ibirindiro by’ingabo za Congo, FARDC, bamwe barapfa.

Muri M23 naho uwafatiwe ibihano ni Bernard Byamungu, itangazo rivuga ko ari icyegera cy’ushinzwe ibikorwa n’iperereza.

FARDC na FDLR bafatanya kurwanya M23

Mu ngabo za DR Congo uwafatiwe ibihano ni Colonel Salomon Tokolonga, itangazo rivuga ko ayobora ’regiment’ ya 3422 muri FARDC.

Tokolonga ashinjwa ko mu kwezi kwa Gicurasi 2022 yakoresheje inama aho imitwe myishi yitwaje intwaro muri Congo, yemeye gushinga ihuriro ryo kurwanya M23.

Tokolonga ashinjwa ko yahaye intwaro abarwanyi ba FDLR barwanya M23, nk’uko biri muri iryo tangazo.

Muri FDLR abafatiwe ibihano ni batatu.

Apollinaire Hakizimana, komiseri ushinzwe kurwanya abanzi

Brigadier General Sebastian Uwimbabazi ushinzwe iperereza

Protogene uyobora umutwe ushamikiye kuri FDLR uzwi nka Maccabe, kera wari uzwi nka Commando de Recherche et D’Action en Profondeur (CRAP)

Protogene ashinjwa n’ishyirahamwe ry ’ubumwe bw’u Burayi gutegura, gutanga amategeko cyangwa gukora ibikorwa bibi cyaneku burenganzira bwa muntu muri Congo hamwe no gukomeza intambara n’umutekano muke muri Congo.

Ayo mazina y’abafatiwe ibihano na Amerika, n’ay’abandi bayobozi mu ngabo z’u Rwanda, Congo, M23 na FDLR yari yaravuzwe mu cyegeranyo abahanga ba ONU basohoye mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka.

Icyo gihe, mu itangazo – riri mu Kinyarwanda, Igifaransa n’Icyongereza, leta y’u Rwanda yagize iti:

"Iyi raporo ishingiye ahanini ku bimenyetso bidafatika, ndetse n’amakuru atizewe agamije gusakaza ikinyoma cy’uko u Rwanda ari rwo nyirabayazana w’umutekano muke n’ibindi bibazo by’imbere muri DRC".

Bertrand Bisimwa, umyobozi mu bya politike wa M23, yahakanye ibikirimo, atangaza kuri Twitter ko abo bahanga bari bakwiye "kwibanda ku mpamvu muzi z’ubushyamirane aho kwita ku ngaruka zabwo akenshi ziba zirimo ibinyoma, propagande…biha umurindi intambara aho kuyibonera igisubizo.’’

Nyuma y’iri tangazo rya Amerika, umuntu wese wafatiwe ibihano imitungo ye afite muri Amerika cyangwa ari mu maboko y’Abanyamerika arafatwa.

N’umuntu wese wagira icyo akorana n’abafatiwe ibihano kijyanye no gahanahana amafaranga cyangwa ibicuruzwa nawe ashobora gufatirwa ibihano.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa