skol
fortebet

Bamwe mu bagore bo muri Argantine bababajwe n’ uko bimwe uburenganzira bwo kujya bakuramo inda

Yanditswe: Thursday 09, Aug 2018

Sponsored Ad

Sena y’Argentina yanze umushinga w’itegeko ryajyaga kwemerera abagore gukuramo inda imaze ibyumweru 14 bamwe mu bagore bifuzaga kwemererwa kujya bakuramo inda bagira agahinda ariko abadashyigikiye gukuramo inda nabo basanzwe n’ ibyishimo.

Sponsored Ad

Nyuma y’impaka ndende, abasenateri 38 batoye bamagana uyu mushinga w’itegeko mu gihe 31 bo batoye bawemeza. Kuba uyu mushinga w’itegeko utemejwe, bivuze ko ubu abadepite bagomba gutegereza umwaka utaha wa 2019 bakongera kubisaba.

Kuri ubu, gukuramo inda muri Argentina byemewe gusa iyo umuntu yafashwe ku ngufu cyangwa iyo ubuzima bw’umubyeyi buri mu kaga.

Abigaragambyaga ku mpande zombi, abashyigikiye gukuramo inda n’ababirwanya, bose bari bateraniye imbere y’inteko ishingamategeko mu gihe amatora kuri iyi ngingo yabaga.

Impirimbanyi zirwanya gukuramo inda zasabwe n’ibyishimo.
Umwe muri bo yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ati:
"Icyo aya matora yagaragaje, ni uko Argentina kikiri igihugu kigendera ku ndangagaciro z’umuryango.”.

Ariko abashyigikiye gukuramo inda - benshi muri bo bari bambaye imyenda y’icyatsi kibisi mu rwego rwo kugaragaza ko bashyigikiye gukuramo inda - bagaragaye barira ndetse bihanganishana hagati yabo.

Muri Amerika y’epfo hose, ibihugu bya Uruguay na Cuba ni byo byonyine byashyizeho amategeko yemerera abagore gukuramo inda.


Abadashigikiye ko abagore bakuramo inda bishimira ko uwo mushinga w’ itegeko watewe utwatsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa