skol
fortebet

Bamwe mu bazitabira gushyingura Queen Elibazeth II bamenyekanye

Yanditswe: Wednesday 14, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Gutabarizwa (kushyingurwa) kw’Umwamikazi kwo ku wa mbere kwitezwe kuba kumwe mu guterana kwa mbere kunini cyane kw’abami n’abanyapolitiki kubayeho mu Bwongereza mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize.

Sponsored Ad

Gutabarizwa (kushyingurwa) kw’Umwamikazi kwo ku wa mbere kwitezwe kuba kumwe mu guterana kwa mbere kunini cyane kw’abami n’abanyapolitiki kubayeho mu Bwongereza mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize.

Ubutumire bwatanzwe mu mpera y’icyumweru gishize, abakuru b’ibihugu n’abanyacyubahiro baturutse mu mahanga bakaba bitezwe kwitabira uwo muhango.

Benshi mu bategetsi basabwe kuzahagera mu ndege z’ubucuruzi (zitandukanye n’indege z’abantu ku giti cyabo), banabwirwa ko bazatwarwa mu modoka za bisi bari mu kivunge cy’abandi bantu, bakuwe mu gace ko mu burengerazuba bw’umurwa mukuru London.

Uyu muhango uzabera mu rusengero rwa Westminster Abbey, rufite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 2,200.

Abo mu miryango y’ubwami y’i Burayi, bamwe muri bo bafitanye isano y’amaraso n’Umwamikazi, bitezwe kwitabira uyu muhango.

Umwami Philippe w’Ububiligi n’Umwamikazi Mathilde bemeje ko bazaba bahari, cyo kimwe n’Umwami Willem-Alexander w’Ubuholandi hamwe n’umugore we, Umwamikazi Maxima, hamwe na nyina, Beatrix, wahoze ari Umwamikazi n’Igikomangomakazi cy’Ubuholandi.

Umwami Felipe n’Umwamikazi Letizia ba Espagne na bo bemeye ubutumire, cyo kimwe n’imiryango y’ubwami bwa Norvège (Norway), Suède (Sweden) na Denmark.

Ibiro bya Perezida w’Amerika bya White House byemeje ko Perezida Joe Biden azitabira uyu muhango hamwe n’umugore we Jill Biden, nubwo byumvikana (bivugwa) ko bo batazagenda mu modoka ya bisi.

Havuzwe byinshi byibanze ku kumenya niba Perezida Biden azatumira uwo yasimbuye, Donald Trump, akaba ari mu ntumwa z’Amerika zizitabira uyu muhango, ariko umubare ntarengwa w’ababa bari muri ubwo butumwa uvuze ko abahoze ari ba perezida batazashobora byanze bikunze kwitabira.

Abategetsi bo mu muryango wa Commonwealth, Umwamikazi yabereye umukuru mu gihe cyose cy’ingoma ye, bitezwe kwitabira uyu muhango.

Minisitiri w’intebe wa Australia Anthony Albanese yemeye ubutumire, cyo kimwe na Minisitiri w’intebe wa New Zealand Jacinda Ardern, hamwe na Minisitiri w’intebe wa Canada Justin Trudeau.

Abandi bategetsi bo ku isi bavuze ko bemeye ubutumire barimo Taoiseach (urwego rwa Minisitiri w’intebe) wa Ireland Micheal Martin, Perezida w’Ubudage Frank-Walter Steinmeier, na Perezida w’Ubutaliyani Sergio Mattarell, hamwe na Perezida w’Akanama k’Uburayi Ursula von der Leyen.

Perezida wa Koreya y’Epfo Yoon Suk-Yeol na Perezida wa Brazil Jair Bolsonaro na bo bemeje ko bazitabira.

Abandi bitezwe gukora urugendo rwerekeza mu Bwongereza kwitabira uyu muhango barimo Umwami w’Abami (Empereur) w’Ubuyapani Naruhito, Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdoğan, na Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron.

Ntibizwi niba Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping azahabwa ubutumire cyangwa niba yabwemera.

Umubano hagati y’Ubwongereza n’Uburusiya usa nkaho wasenyutse kuva Uburusiya bwagaba igitero kuri Ukraine mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.

Mu cyumweru gishize, umuvugizi wa Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin yavuze ko uyu Perezida "atarimo gutekereza" ku kwitabira uyu muhango.

Igitero cy’Uburusiya ku ruhande rumwe cyagabiwe ku butaka bwa Belarus. Perezida wayo Aleksandr Lukashenko ni inshuti ikomeye ya Perezida Putin.

Ubwongereza bwagabanyije cyane kugira ababuhagarariye muri Myanmar kuva igisirikare cyahirika ubutegetsi muri icyo gihugu mu kwezi kwa kabiri mu 2021.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa