skol
fortebet

Barack Obama burya siwe mwirabura wa mbere wabaye perezida wa Amerika

Yanditswe: Sunday 09, Sep 2018

Sponsored Ad

Perezida George Washington siwe wabaye Perezida wa mbere wa Leta zunze ubumwe za Amerika ahubwo yabanjirijwe n’ uwitwa John Hanson, umwirabura waharaniye ihinduramatwara muri Amerika. Uyu John Hanson uvugwa hano si umwe wo muri Libéria cyangwa wa mucuruzi w’ umwera.

Sponsored Ad

Nujya gushakisha amazina y’ uyu mugabo mu gitabo mbumbe cy’ abantu n’ ibigwi byabo ‘encyclopédie’ bishobora kutakoroherera kubona amazina ye kuko uyu mugabo ni umwe mubo ibitabo byinshi by’ amateka byirengagije. Ugize amahirwe wabona amazina n’ ibimuvugwaho bike cyane. Ifoto y’ uyu mugabo iboneka ku note z’ amadorali nazo ziri mu nzira yo kuzimira kuko zakoreshwaga hambere.

Mu 1781 bwa mbere Leta zunze ubumwe za Amerika yabonye ko icyeneye isinya y’ umuyobozi w’ igihugu mu nama ya kongere yateranye muri uwo mwaka na George Washington ayirimo nibwo bahisemo ko John Hanson aba perezida. Icyo gihe abandi bose banze gutanga kandidatire kuko uyu mugabo yari afite ijwi rikomeye muri rubanda kubarusha.

Hanson yahuye n’ akazi k’ indyankurye kuko inshingano za perezida zitari zinonosoye. Imfatiro yashinze zatumye abayobozi bamukurikiye bamwigiraho bagira ibyo bakosora bituma ubutegetsi bwabo bukomera.


John Hanson wabaye Perezida wa 1 w’ umwirabura muri US

Hanson yategetse US kugeza intambara karundura y’ impinduramatwara irangiye nk’ uko UMURYANGO ubikesha Africasmouth.info.

Akimara kujya ku butegetsi yahise ashyiraho uburyo abasirikare bagomba guhembwa. Mbere yaho ntabwo abasirikare ba Amerika bari bafite ikigega gishinzwe kubahemba, nyuma ariko abasirikare ubwabo bakuye Hanson ku butegetsi imbaraga z’ ubutware bazishyira mu biganza bya George Washington ari nawe benshi baziko ariwe Perezida wa mbere wa US.

Washington akimara gufata ubutegetsi yabonye amaboko menshi amushyigikiye bituma Hanson nubwo icyo gihe yari umuyobozi wa guverinoma asigara ari nyakamwe.

Hanson niwe washyizeho ikirangantego buri mu perezida wese wa US akoresha ku nyandiko zose za Leta. Ninawe washyizeho Minisitiri wa mbere w’ imari n’ icungamutungo, Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga na Minisitiri w’ ingabo.

Muri iyo myaka Perezida wa US yategekaga umwaka umwe wa manda akaba yemerewe kongezwa ebyiri. Mu myaka itatu yamaze ari Perezida wa US nta mabi yamuvuzweho.

Abaperezida 6 bayoboye icyo gihe ni Elias Boudinot (1783), Thomas Mifflin (1784), Richard Henry Lee (1785), Nathan Gorman (1786), Arthur st. Clair (1787) na Cyrus Griffin (1788).

Muri iyo myaka zimwe muri Leta za US zari zifite amashagaga, bituma hajyaho amahame ashyirwa hejuru y’ imitegekere y’ izo Leta ayo mahame uyu munsi yitwa ‘itegeko nshinga’.

George Washington yabaye Perezida wa mbere wayoboye ariko itegeko nshinga rikamuha imbago atagomba kurenga, iryo tegeko nshinga ninaryo US igenderaho kugeza uyu munsi. Abaperezida 7 ba US barimo na John Hanson bayoboye US mbere y’ uko Itegeko Nshinga ryayo rishyirwaho amateka ntiyabahaye agaciro.

Magingo aya US iyobowe na Donald Trump Perezida wa 45 nyuma y’ uko Itegeko Nshinga rya US rishyizweho. Perezida Trump yabanjirije Barack Obama bamwe bibwira ko ariwe Perezida wa mbere w’ umwirabura wategetse US. Obama niwe Perezida wa mbere w’ umwirabura wategetse US kuva Itegeko nshinga ryayo ryashyirwaho ariko siwe mwirabura wa 1 mbere yategetse US.

Ibitekerezo

  • Nashaka kumenya mbe uwo mu prezida johnson ko muvuzwe ngo ntiyamenyekanye yoba atari murutonde rwabarya 45 tuzi bayoboye US?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa