skol
fortebet

Barack Obama na Hillary Clinton ngo bagiye gutabwa muri yombi

Yanditswe: Friday 18, May 2018

Sponsored Ad

Mike Adams Umunyamerika w’ impuguke muri politiki abenshi bafata nk’ umugabo w’ umuhanga yashyize ahagaragara amashusho agaragaraza ko Ibiro by’ ubutasi bya Leta zunze ubumwe za Amerika FBI bigiye guta muri Barack Hussein Obama wahoze ari Perezida w’ iki gihugu na Madamu wa Bill Clinton wigeze kuba Perezida wa USA Hillary Clinton uherutse guhatanira kuba Perezida wa USA ntibimuhire.

Sponsored Ad

Adams avuga ko impamvu zizatuma Hillary Clinton atabwa muri yombi ari ugukorana n’ abanyabyaha kubera izina afite muri politiki. Adams avuga ko hari umuntu wamuhaye amakuru ko abo bantu bakoranye na Helaly Clinton bitorezaga muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Ngo harimo gutegurwa igikorwa kinini kigamije guta muri yombi Helaly Clinton na Barack Obama.

Adams ati "Hari ikintu gikomeye kirimo kuba, kandi bategereze imvururu zikomeye muri rubanda. Buri wese uri muri iyo gahunda ategetswe guhora yitegura gutanga abashyira mu bikorwa icyo kintu kirimo kuba muri US”

Obama na Helaly Clinton bazatabwa muri yombi bashinjwa ibyaha byinshi. “Obama nk’ uwahoze ari Perezida afite ubudahangarwa kandi hagati ye n’ ibyaha byakozwe harimo intera nini”

Adams yungamo ati “ibi bintu bishobora kutagera kuri Obama ariko Helaly Clinton we ikiganza cye kiri mu ijagi”

Nta gushidikanya ibyaha byabaye ku butegetsi bwa Obama bigizwemo uruhare na Hillary Clinton na White House.

Adams yasabye abaturage kutarakazwa ni uko avuze ko abona ibintu bitagenda neza muri Washington DC. Ngo ni ikintu benshi bazi neza kandi kigomba gufata igihe ngo kigezwe mu butabera.

Gusa avuga ko nubwo birimo gufata igihe hari ibimenyetso bigaragaza ibyo Bill & Hillary Clinton, Barack Obama n’ abandi bakoze ku butegetsi bwa Obama. ‘Tubona ibihamya byinshi by’ ibyaha bakoze mu madosiye’.

Clinton aramutse akurikiranywe byagenda gute?

Adams avuga ko Helaly Clinton naramuka atawe muri yombi hazavuka akavuyo bitewe n’ uko abaharanira uburenganzira bw’ abagore bamukunda.

Aba ngo batekereza ko Helaly Clinton ari nk’ umumarayika. ‘Mana yanjye! Bibwira ko ari inyangamugayo wubahiriza amahame. Iby’ ubwicanyi ntacyo babiziho’.

Obama, Bill Clinton na Helaly Clinton ngo bayoboye ubugizi bwa nabi bica abantu Benghazi (muri Libya) barangije barabihisha.

Adams avuga ko Helaly Clinton aramutse atawe muri yombi yanabazwa ukuntu yandikisha inkuru zivuga nabi Amerika ubwo yashakaga kuba Perezida wa US. Izi nkuru ngo zatumaga havuka imvururu.

Src: Africa24

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa