skol
fortebet

Belarus: Wa munyamakuru wafatiwe mu ndege yayobejwe na Leta yagaragaye kuri TV ari gusingiza ubutegetsi buriho

Yanditswe: Friday 04, Jun 2021

Sponsored Ad

Roman Protasevich umunyamakuru wo muri Belarus wafatiwe mu murwa mukuru Minsk avanywe mu ndege yayobejwe mu kwezi gushize, yabonetse kuri televiziyo y’igihugu mu kiganiro kirimo amarira.

Sponsored Ad

Muri iki kiganiro, yemeye ko yateguye imyigaragambyo irwanya ubutegetsi, hanyuma ashimagiza Perezida Alexander Lukashenko.

Abo mu muryango wa Roman bavuga ko iki kiganiro yagikoreshejwe ku gahato.

Uyu munyamakuru w’imyaka 26, yari umwanditsi mukuru w’igitangazamakuru kinenga leta Nexta kugeza mu mwaka ushize.

Umwaka ushize kandi nibwo yashyizwe ku rutonde rw’abantu "bari mu bikorwa by’iterabwoba".

Imyigaragambyo ikomeye yabaye mu gihugu nyuma gato y’uko mu kwezi kwa munani bitangajwe ko Alexander Lukashenko yatsinze amatora, bivugwa ko yabayemo uburiganya bukabije.

Byakurikiwe no guhiga abantu, imyigaragambyo yagiye icibwa intege, abarwanya ubutegetsi bafungwa abandi barahunga.

Ni iki yavuze?

Mu kiganiro cyatangajwe kuwa kane nijoro, Roman Protasevich yemeye ko yagerageje gushaka kuvanaho Alexander Lukashenko kandi avuga ko ari amahitamo ye kuba ari gutanga icyo kiganiro.

Yavuze ko yanenze Perezida Lukashenko kenshi ariko "natangiye kumva ko akora ibintu bikwiye kandi ndamwubaha rwose."

Ku mpera y’iki kiganiro, araturika akarira akavuga ko umunsi umwe yizeye kuzashaka umugore akagira abana.

Se w’uyu munyamakuru yabwiye ibiro ntaramakuru AFP ko byamubabaje kureba iki kiganiro.

Yagize ati: "Umuhungu wanjye ndamuzi, nzi neza ko adashobora kuvuga biriya. Baramwangije bamutegeka kuvuga ibyo bashaka."

Bwari ubwa gatatu Roman abonetse kuri televiziyo kuva yafatwa.

Mu kiganiro kimwe, yavuze ko nta mpamvu yo kuba abatavuga rumwe n’ubutegetsi basaba abantu kwigaragambya kurushaho.

Yafashwe ate?

Uyu munyamakuru n’umukobwa w’inshuti ye Sofia Sapega bari mu ndege igiye muri Lithuania, aho bombi babaga, ubwo iyi ndege yari mu kirere cya Belarus yabeshwe ko yatezwe igisasu itegekwa kugwa i Minsk .

Araregwa ibyaha bikomeye. Ibyaha by’iterabwoba bihanishwa igihano gikomeye, ubwo indege yari igeze i Minsk umwe mu bagenzi yasubiyemo ko Roman yababwiye ngo "Hano nzahabwa igihano cy’urupfu".

Roman na Sofia nyuma bombi berekanywe mu mashusho bemera ibyaha byo gushaka kugirira nabi ubutegetsi bwa Belarus.

Gufatwa kwabo byamaganywe cyane n’umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) wafatiye ibihano Belarus birimo ko indege zayo zitagomba gukoresha ibibuga by’indege n’ikirere cy’ibihugu bigize EU.

Ibihano byafatiwe kandi n’abategetsi bagize uruhare mu kuyobya iriya ndege.

Charles Michel ukuriye Inama ya EU yagize ati: "Ntabwo tuzihanganira ko hari uwakoresha ’amayeri y’Abarusiya’ ku buzima bw’abasivile."

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa