skol
fortebet

Bitunguranye Putin yasubitse urugendo yarafite Afurika y’Epfo

Yanditswe: Thursday 20, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’ubutumwa Perezida wa w’Afurika y’Epfo yatanze ,Putin yahise asubika urugendo yarafite muri iki gihugu.
biro bya Perezida w’Afurika y’Epfo bivuga ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin atazitabira inama izabera muri Afurika y’Epfo mu kwezi gutaha.
Ibyo bitangajwe nyuma yuko Perezida w’Afurika y’Epfo avuze ko kugerageza uko ari ko kose kwo guta muri yombi Putin muri icyo gihugu kwaba ari ugushoza intambara ku Burusiya.
Iyo Putin aramuka avuye ku butaka bw’Uburusiya, yari kuba arebwa (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’ubutumwa Perezida wa w’Afurika y’Epfo yatanze ,Putin yahise asubika urugendo yarafite muri iki gihugu.

biro bya Perezida w’Afurika y’Epfo bivuga ko Perezida w’Uburusiya Vladimir Putin atazitabira inama izabera muri Afurika y’Epfo mu kwezi gutaha.

Ibyo bitangajwe nyuma yuko Perezida w’Afurika y’Epfo avuze ko kugerageza uko ari ko kose kwo guta muri yombi Putin muri icyo gihugu kwaba ari ugushoza intambara ku Burusiya.

Iyo Putin aramuka avuye ku butaka bw’Uburusiya, yari kuba arebwa n’inyandiko yo kumuta muri yombi y’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI).

Afurika y’Epfo ni umunyamuryango wa ICC, bivuze ko yari yitezwe gufasha mu guta muri yombi Putin.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Uburusiya Sergei Lavrov ni we ahubwo uzahagararira igihugu cye muri iyo nama y’iminsi ibiri.

Ariko ibitangazamakuru byo mu Burusiya byatangaje ko Dmitry Peskov, umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’Uburusiya, Kremlin, yavuze ko Putin azakurikirana iyo nama y’itsinda rya BRICS – impine ya Brazil, Uburusiya, Ubuhinde, Ubushinwa n’Afurika y’Epfo – mu buryo bw’iyakure bwa videwo.

Iryo tsinda ry’ibihugu bifite ubukungu burimo gutera imbere mu buryo bwihuse, ribonwa na bamwe nka mucyeba w’itsinda ry’ibihugu birindwi bikize cyane ku isi rya G7.

Mu itangazo, ibiro bya Perezida w’Afurika y’Epfo byavuze ko ayo masezerano yuko Putin atazitabira iyo nama yagezweho "ku bwumvikane bw’impande zombi" ndetse byavuze ko yabayeho nyuma y’"ibiganiro byinshi" kuri iyo nama.

Abashyigikiye Uburusiya banenze icyo cyemezo, bavuga ko Afurika y’Epfo yagakwiye kuba yatsimbaraye ndetse igakoresha ubusugire bwayo mu kurinda no gushyigikira inshuti yayo.

Ubutumire bw’Afurika y’Epfo kuri Putin, yamuhaye mbere yuko ICC imushinja ibyaha byo mu ntambara yo muri Ukraine, bwateje impaka haba mu gihugu no mu mahanga.

Ubwo butumire bwaje kubonwa nka gahunda ya leta yo gutandukira ku kwigaragaza nk’igihugu gishaka kuba hagati na hagati (kivuga ko nta ho kibogamiye) mu ntambara hagati y’Uburusiya na Ukraine, ari na wo murongo ibindi bihugu bimwe byo muri Afurika bivuga ko birimo kuri iyo ntambara.

Ariko guverinoma ya Perezida Cyril Ramaphosa yabuze uko ibyifatamo ubwo igitutu cyari gikomeje kwiyongera cy’abasaba ko ita muri yombi Putin.

Ishyaka rikomeye cyane mu yatavuga rumwe n’ubutegetsi muri Afurika y’Epfo, Democratic Alliance, ryagiye mu rukiko kugerageza guhatira abategetsi guta muri yombi Putin mu gihe yaba akandagije ikirenge muri icyo gihugu.

Umuryango mpuzamahanga uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, na wo wari uri muri icyo kirego.

Inyandiko zo mu rukiko zihishura ko Perezida Ramaphosa atemeraga na gato gahunda nk’iyo, avuga ko umutekano w’igihugu ari wo uri ahakomeye.

Mu nyandiko yagejeje mu rukiko, yagize ati: "Afurika y’Epfo ifite ibibazo byumvikana ku gushyira mu bikorwa ubusabe bwo guta muri yombi no gushyikiriza [urukiko] Perezida Putin.

"Uburusiya bwarabisobanuye neza ko guta muri yombi perezida wabwo uri ku butegetsi byaba ari ugushoza intambara. Byaba binyuranyije n’itegekonshinga ryacu kuba mu byago byo kujya mu ntambara n’Uburusiya".

Peskov yahakanye ko Uburusiya bwabwiye Afurika y’Epfo ko guta muri yombi Perezida wabwo byaba ari ukubushozaho intambara, ariko yavuze ko "bigaragara neza kuri buri wese icyo kurenga ku mategeko [nk’uko] bikorewe umukuru wa leta y’Uburusiya byaba bivuze".

Uburusiya bwakomeje kuvuga ko inyandiko ya ICC yo guta muri yombi Putin iteye isoni kandi ko nta gaciro ifite mu rwego rw’amategeko, kuko icyo gihugu atari umunyamuryango wa ICC.

Umugabane w’Afurika uracyacitsemo ibice ku ntambara hagati y’Uburusiya na Ukraine, ibihugu bimwe bikaba bitseta ibirenge mu gushyigikira imyanzuro y’umuryango w’abibumbye yamagana Uburusiya ku bikorwa byabwo muri Ukraine.

Impamvu z’uku gucikamo ibice ziratandukanye bitewe n’igihugu icyo ari cyo, ariko zimwe mu nzobere zivuga ko kimwe mu by’ingenzi kibitera ari umubano ushingiye ku bukungu Uburusiya bufitanye na bimwe mu bihugu by’Afurika, birimo n’Afurika y’Epfo.

Umuherwe w’Umurusiya ufite ijambo muri politiki wafatiwe ibihano, Viktor Vekselberg, bivugwa ko ari umwe mu batera inkunga nyinshi ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo - African National Congress (ANC).

Inkuru ya BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa