skol
fortebet

Blaise Compaoré yahamwe n’urupfu rwa Sankara yasimbuye, akatirwa burundu

Yanditswe: Wednesday 06, Apr 2022

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa 3 mata 2022, nibwo urukiko rwa gisirikare muri Burkina Faso rwatangaje ko uwahoze ari Perezida w’iki gihugu akatiwe buru, akazamara ubuzima bwe bwose asigaje ku isi afunze.

Sponsored Ad

Urukiko rwashingiye ku bimenyetso bishinja bidasubirwaho uruhare rusesuye Blaise Compaoré yagize mu iyicwa ry’ufatwa nk’intwari y’igihugu Thomas Sankara yasimbuye amuhiritse ku butegetsio.

Ubushinjacyaha bwa Gisirikare muri Burkina Faso, bwari buherutse gusabira uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Blaise Compaoré igifungo cy’imyaka 30 Compaoré kuri ubu uri mu buhungiro muri Côte d’Ivoire, yahamwe n’icyaha cyo kuba ari we wari ku isonga mu gutanga itegeko ryo kwica uwo yasimbuye, Thomas Sankara, mu 1987.

Umusirikare wayoboraga itsinda ryari rishinzwe kumurinda, Hyacinthe Kafando, bivugwa ko ariwe wayoboye agatsiko kishe Thomas Sankara baburanaga mu rubanza rumwe nawe yakatiwe gufungwa burundu.

Uyu nawe yaburanishijwe adahari, kuko ari mu buhungiro kuva mu mwaka wa 2016.
Prezida Sankara yarashwe n’agatsiko k’abantu bitwaje inkoro mu murwa mukuru wa Ouagadougou mu 1987.Ibi byatumye Compaore ahita amusimbura ku butegetsi , yamazeho imyaka 27 mbere y’uko abuhirikwaho mu 2014.

Blaise Compaoré yahiritswe ku butegetsi ashinjwa kunanirwa guhindura itegeko nshinga ryamuhaga uburenganzira bwo gukomeza kugundira ubutegetsi muri 2014
Mu kwezi kwa kane muri 2021,urukiko rwa gisirikare muri Burkina Faso rwashinje ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu, ubufatanya cyaha mu bwicanyi no kunyereza imirambo.

Kuva yishwe, aho Sankara yashyinguwe ntihigeze hamenyekana.
Mu 2015 habaye igikorwa cyo gushakisha ibisazwa byakekwaga ko biri aho yashyinguwe bigapimwa harebwa niba koko ariwe by’ukuri.bisabwe n’umuryango we. Gusa icyo gihe
Perezida Compaoré ntiyigeze atanga uburenganzira.

Sankara yishwe afite imyaka 37 amaze gutegeka Burkina Faso imyaka ine gusa kuva mu 1983 abanje guhirika ubutegetsi.

Muri Afrika , na n’ubu hari benshi bamufata nk’ikimenyetso cy’impinduramatwara (revolution) no kwanga kugenzurwa n’ibihugu bikomeye.

Gusa hari nabamufata nk’umutegetsi w’igitugu kuko yafashe ubutegetsi ahiritse ubundi,kandi agashyira imbere kwigenga no kubaha uburenganzira bwa muntu.
Thomas Isidore Noël Sankara, Abanyafurika benshi bamuzi nk’umutegetsi waharaniye impinduramatwara igamije kwigira nyako kwa Afurika, yarabigerageje mu myaka ine gusa yamaze ku butegetsi.

Se Joseph Sankara, yari umu-gendarme, umuhungu we Thomas nawe winjiye mu gisirikare afite imyaka 17 mu 1966, cyari igihe cya za coup d’état nyinshi mu gihugu cye kitwaga Haute Volta.

Yize amashuri ya gisirikare, ayarangije ajya mu mirimo ya gisirikare inyuranye aza no gushyirwa mu mirimo y’abanyapolitiki, aho yagiye agaragaza ibitekerezo byo kubaka igihugu kitarimo ruswa, akarengane no kutagendera kuri politiki y’Ubufaransa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa