skol
fortebet

Brazil yabonye perezida mushya usimbura Bolsonaro

Yanditswe: Monday 31, Oct 2022

featured-image

Sponsored Ad

Brazil yasubiye mu murongo wa politiki w’abaharanira impinduka mu gihe Luiz Inácio Lula da Silva wahoze ari Perezida yatsinze mu matora Jair Bolsonaro wari usanzwe ari Perezida, wo mu murongo w’ibitekerezo bya politiki by’ubuhezanguni mu gukomera ku bya kera.
Nyuma y’ibikorwa byo kwiyamamaza byatanzwemo gushyamirana kw’aba bacyeba muri politiki, Lula yatsinze amatora n’amajwi 50.9%.
Ayo yari ahagije ngo atsinde Jair Bolsonaro. Abashyigikiye Bolsonaro bari bafite icyizere ko atsinda aya matora. (...)

Sponsored Ad

Brazil yasubiye mu murongo wa politiki w’abaharanira impinduka mu gihe Luiz Inácio Lula da Silva wahoze ari Perezida yatsinze mu matora Jair Bolsonaro wari usanzwe ari Perezida, wo mu murongo w’ibitekerezo bya politiki by’ubuhezanguni mu gukomera ku bya kera.

Nyuma y’ibikorwa byo kwiyamamaza byatanzwemo gushyamirana kw’aba bacyeba muri politiki, Lula yatsinze amatora n’amajwi 50.9%.

Ayo yari ahagije ngo atsinde Jair Bolsonaro. Abashyigikiye Bolsonaro bari bafite icyizere ko atsinda aya matora.

Ariko gucikamo ibice kwagaragajwe n’aya matora bishoboka ko kutagiye guhita kuvaho burundu.

Uku ni ukugaruka gutangaje cyane kw’umunyapolitiki utarashoboye kwiyamamaza mu matora ya perezida yo mu 2018 kuko yari ari muri gereza atemerewe kugira umwanya w’ubutegetsi yiyamamariza.

Yari yarahamijwe kwakira indoke (ruswa) ayihawe na kompanyi y’ubwubatsi yo muri Brazil na we akayiha kontaro z’akazi muri kompanyi y’ibitoro ya leta ya Brazil, Petrobras.

Lula yamaze iminsi 580 muri gereza mbere yuko guhamwa icyaha kwe guhindurwa impfabusa, asubira mu rubuga rwa politiki.

Mu gutangira ijambo rye ry’intsinzi, yagize ati: "Bagerageje kumpamba ndi muzima ariko dore ndi hano".

Lula, w’imyaka 77, yari yarabaye Perezida wa Brazil kuva mu mwaka wa 2003 kugeza mu mwaka wa 2010.

Yavuze ko azaba Perezida w’Abanya-Brazil bose, atari gusa abamutoye.

Amakusanyabitekerezo yari yaciye amarenga kuva mu ntangiriro ko azatsinda aya matora, ariko ubwo mu cyiciro cya mbere yarushaga gato Bolsonaro ugereranyije n’ikigero cyari cyitezwe, Abanya-Brazil benshi batangiye gushidikanya ku kuri kw’ayo makusanyabitekerezo.

Jair Bolsonaro ntaratangaza ko yemera ko yatsinzwe.

Ibikorwa byo kwiyamamaza byaranzwe n’umwuka mubi, ku ruhande rumwe kuko Bolsonaro yari yagaragaje gushidikanya - adatanga gihamya - ku kwizerwa kw’uburyo bw’ikoranabuhanga bwa Brazil bwo gutora.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa