skol
fortebet

Bukavu: ibikoresho by’itora byakongokeye mu nkongi yibasiye inyubako ya CENI

Yanditswe: Sunday 30, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Imashini 900 zirimo imashini zikoreshwa mu matora zakongokeye mu nkongi y’umuriro yo kuri uyu wa Gatandatu ushize, itariki 29 Nyakanga 2023, yibasiye ububiko bwa Komisiyo Yigenga y’Amatora (CENI) buherereye mu nyubako za sosiyete y’igihugu ishinzwe imihanda ya gari ya moshi (SNCC) i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo .

Sponsored Ad

Nk’uko byatangajwe na Gaudens Maheshe, umunyamabanga nshingwabikorwa wa CENI ku rwego rw’intara, ngo ibyangiritse ni byinshi, cyane cyane imashini z’itora, amapikipiki, batiri ndetse n’ibikoresho bikurura amashanyarazi aturuka ku izuba.

Avuga ko imashini 329 ari zo zarokotse iyo nkongi y’umuriro nk’uko tubikesha urubuga rwa 7sur7.cd.

Ukuriye CENI muri Kivu y’Amajyepfo yerekana ko ibyo bikoresho byari bigenewe antenne ya CENI i Bukavu n’izindi antenne ziri mu ntara.

Ati: "Inkongi y’umuriro yatangiye mu ma saa saba z’ijoro ntitwashoboye kurokora ibikoresho byinshi. Imashini n’ibicuruzwa bidasanzwe byari bibitswe byakongotse".

Byongeye kandi, Guverineri w’intara, Théo Ngwabidje Kasi, yategetse serivisi ze gukora iperereza ku bufatanye na CENI kugira ngo bamenye icyateye uyu muriro no kugaragaza uruhare rwa buri wese.

Ishami rishinzwe itumanaho rya guverineri w’intara rivuga ko ubuyobozi bw’intara bwijejwe na perezida wa CENI, Denis Kadima, nyuma yo kuvugana kuri telefoni, ko itsinda rya komisiyo y’amatora riza kugera i Bukavu kugira ngo ryitegure neza.

Iyi nkuru iributsa ko intara ya Kivu y’Amajyepfo muri rusange, n’Umujyi wa Bukavu by’umwihariko, imaze amezi agera kuri 2 yibasirwa n’inkongi z’umuriro za hato na hato. Amazu arenga 1.000 amaze gushya kuva muri Kamena mu ntara yose cyane cyane mu Mujyi wa Bukavu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa