skol
fortebet

Burkina Faso irashyingura bundi bushya Sankara,umuryango we ushimangira kutahaboneka

Yanditswe: Thursday 23, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ubutegetsi bw’igisilikare muri Burikina Faso buri gutegura gushyingura bundi bushya uwahoze ari perezida w’icyo gihugu Thomas Sankara n’ubwo umuryango wa Sankara watangaje ko utaza kwitabira iki gikorwa.

Sponsored Ad

Ubutegetsi bw’igisilikare muri Burikina Faso buri gutegura gushyingura bundi bushya uwahoze ari perezida w’icyo gihugu Thomas Sankara n’ubwo umuryango wa Sankara watangaje ko utaza kwitabira iki gikorwa.

Ni umuhango utegerejwe kuri uyu wa kane, ariko ukaza kubera mu muhezo, ukabera ahantu Sankara yarasiwe ari kumwe n’abandi basilikare 12, ubwo hakorwaga coup d’etat mu kwezi kwa 10, mu 1987.

Umuryango wa Sankara ntabwo wishimiye ahantu baza gushyingura umuntu wabo, ariko guverinoma y’iki gihugu isobanura ko bahisemo hano hantu bagendeye ku mahitamo ashingiye ku muco, umutekano ndetse n’inyungu rusange by’igihugu.

Sankara ni umwe mu bantu babayeho bafatwa nk’intwari ikomeye ku mugabane w’Afurika, kubera ibikorwa byamuranze mu gihe cye byo kurwanya ubutegetsi bw’igitugu cya bagashakabuhake na gikoloni.

Yakuwe ku butegetsi mu 1983, ndetse aza kwicwa nyuma y’imyaka 4 afite imyaka 37, nyuma y’uko akorewe coup d’etat n’uwari ishuti ye magara Blaise Compaore.

Compaore yafashe ubutegetsi kuva icyo gihe kugeza mu 2014 ubwo yakurwagaho n’imyigaragambyo ya rubanda.

Mu mwaka ushize 2022, Blaise Compaore kandi yakatiwe igifungo cya burundu adahari azira urupfu rwa Bwana Sankara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa