skol
fortebet

Burundi: Babicishije mu Ishyaka basaba ko imipaka ibahuza n’u Rwanda ifungwa

Yanditswe: Monday 08, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ishyaka rya APDR ryo mu gihugu cy’u Burundi rirasaba ubutegetsi bwa Ndayishimiye kudahirahira bwongera kuganira n’u Rwanda ndetse ko bukwiriye gufunga vuba na bwangu imipaka ihuza ibihugu byombi.

Sponsored Ad

Ni ibyatangajwe na Gabriel Banzawitonde, umuyobozi w’iryo shyaka wanasabye ko u Burundi bwatera umugongo umuryango wa EAC, ahubwo bugashyira imbaraga mu muryango wa CEPGL ndetse na SADC.

Banzawitonde yabwiye itangazamakuru ko Leta y’u Burundi idakwiriye kongera kugirana ibiganiro n’u Rwanda kuko ngo rufasha umutwe wa RED-Tabara rukaba rwaranze no gutanga abahunze imvururu zo mu 2015.

Ku bwa Banzawitonde ngo u Burundi bukwiriye kunga ubumwe na Repubulika ya Demokarasi ya Congo kubera ko icyo gihugu cyahoze kibanira neza u Burundi.

Uyu mutegetsi yanasabye ko hagomba kubaho gukurikirana bya hafi abantu baturuka mu Rwanda kuko bamwe ngo batifuriza ineza u Burundi.

Uyu muyobozi wa APDR atangaje ibi nyuma y’amagambo aherutse gutangazwa na Perezida Ndayishimiye yikoma u Rwanda.

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi mu ijambo rye risoza umwaka wa 2023 yashinje u Rwanda gufasha umutwe wa RED-Tabara no kuwuha inyigisho z’iterabwoba n’ubwicanyi. Ibyo u Rwanda rwateye ibyatsi.

Perezida Ndayishimiye yavuze ko ibiganiro byose bagiranye n’abayobozi b’u Rwanda ngo rubahe abakoze ibyaha mu 2015 avuga ko bahungiye mu Rwanda nta musaruro byatanze.

Icyo gihe Ndayishimiye yaciye amarenga ko ubutegetsi bwe bushobora kongera gufunga imipaka y’igihugu n’u Rwanda nk’uko u Burundi bwabigenje mu 2016 bukayifungura mu 2022.

Mu ijambo risoza umwaka wa 2023, Perezida Paul Kagame yagize ati “Twe tuzakomeza gukora ibikenewe kugira ngo Abanyarwanda bahore batekanye uko byagenda kose.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa