skol
fortebet

Burundi: Bimwe mu bigiye guhinduka mu itegeko nshinga

Yanditswe: Friday 27, Oct 2017

Sponsored Ad

.Itegeko nshinga ry’ u Burundi rigiye kuvugururwa
.Perezida w’ u Burundi agiye kujya ayobora manda y’ imyaka 7 ishobora kongerwa
.Imiryango itari iya Leta isanga ari ukugira ngo Nkurunziza azongere yiyamamaze

Sponsored Ad

Hashize iminsi mike igihugu cy’ u Burundi cyemeje umushinga wo kuvugurura itegeko nshinga iki gihugu kigenderaho. Mu bigomba guhinduka harimo imyaka igize manda Perezida w’ iki gihugu yemerewe.

Umushinga w’ itegeko wemejwe ku wa Kabiri tariki 24 Ukwakira harimo ko Perezida w’ u Burundi agiye kujya ategeka manda y’ imyaka irindwi ishobora kongerwa inshuro imwe.

Imiryango itari iya Leta mu Burundi yamaganye iyi ngingo ivuga ko ikigamijwe ari ukugira ngo Perezida w’ u Burundi Pierre Nkurunziza azongere yiyamamaze muri 2020 ubwo azaba asoje manda yatorewe muri 2015 ntivugweho rumwe.

Itegeko nshinga ry’ u Burundi ryateganyaga ko Perezida w’ iki gihugu yemerewe manda imwe y’ imyaka itanu ishobora kongerwa inshuro imwe.

Mu ngingo ivuga ko Perezida wa Repubulika y’ u Burundi yemerewe manda y’ imyaka irindwi ishobora kongerwa harimo ko nta Perezida wemerewe kuyobora manda zirenze ebyiri zikurikiranye.

Ikindi kizaba ari gishya muri iri tegeko nshinga ni uko hazashyirwaho Minisitiri w’ intebe, na visi perezida umwe aho gukomeza kuba ba visi perezida babiri nk’ uko byari bisanzwe.

Ingingo 77 nizo zizavugururwa mu itegeko nshinga ry’ u Burundi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa