skol
fortebet

Burundi: Dore icyateye Abarundi gusohoka igitaraganya mu nama I Geneve

Yanditswe: Tuesday 04, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Intumwa za Leta y’u Burundi ziri i Geneva mu Busuwisi zanze guhurira mu nama n’uyirwanya, zihitamo gusohoka mu cyumba yari igiye kuberamo cya Palais Wilson.

Sponsored Ad

Muri iyi nama, izi ntumwa zagombaga gutanga no gusobanura raporo y’uko uburenganzira bw’ikiremwamuntu ihagaze mu Burundi. Ni gahunda yo kuri uyu wa 3 n’uwa 4 Nyakanga 2023.

Mu gihe ziteguraga kubazwa ibibazo, ngo zabonye muri iki cyumba haje umunyamategeko Maître Armel Niyongere wari uhagarariye sosiyete sivile y’Abarundi ikorera hanze, ariko izi ntumwa zo zemeza ko ari “umunyabyaha wakatiwe n’ubutabera bwo mu Burundi”.

Amakuru yatangajwe n’urubuga SOS Burundi avuga ko izi ntumwa zavuze ko zitakomeza gusobanura iby’iyi raporo mu gihe Niyongere ari muri iki cyumba, gusa abahagarariye akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu bazimenyesha ko nta muntu ukumirwa kwinjira.

Maître Niyongere na we yasobanuye ko yageze muri iki cyumba nk’umutumirwa kandi ko yiteguye kugaragaza ibibazo by’ihohoterwa ry’ikiremwamuntu birimo: iyicarubozo, ifungwa ridakurikije amategeko, gukatira bitemewe impirimbanyi, abanyamakuru n’abanyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi.

Intumwa z’u Burundi zabifashe nk’agasuzuguro, zifata icyemezo cyo gusohoka muri iki cyumba, nk’uko byasobanuwe mu itangazo rya Minisitiri Imelde Sabushimike ushinzwe imibereho y’abaturage, uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’uburinganire; akaba ari na we uziyoboye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa