skol
fortebet

Burundi: Gaston Sindimwo wabaye Visi Perezida wa Nkurunziza yirukanwe mu ishyaka UPRONA

Yanditswe: Wednesday 12, May 2021

Sponsored Ad

Ishyaka ry’abadasigana UPRONA ryafashe umwanzuro ukomeye wo kwirukana abagabo batatu bakomeye mu Burundi barimo: Uwahoze ari Visi Perezida,Gaston Sindimwo, ubu wabaye umudepite, uwahoze ari umusenateri Anicet Niyongabo na Ambasaderi Isidore Mbayahaga.

Sponsored Ad

Aba bagabo barashinjwa kugaya inzego nkuru z’ishyaka UPRONA, kurisebya no kuryambika isura mbi.Uyu mwanzuro washyizweho umukono n’umukuru w’iri shyaka Bwana Abel Gashatsi usanzwe yungirije uyobora inteko ishinga amategeko,Visi Perezida,Prosper Bazombanza, n’abandi bahagarariye ishyaka batandukanye.

Umunyamabanga mukuru w’iri shyaka,Olivier Nkurunziza yabwiye Ijwi ry’Amerika ko uyu mwanzuro wafatiwe mu nama ya Komite y’ishyaka UPRONA,ryabaye irya 3 mu matora y’umukuru w’igihugu.

Iyo nama yabaye kuri uyu wa kabiri ku mugoroba irangia saa tatu n’igice z’ijoro. Abo birukanwe bamaganiye kure uyu mwanzuro. Basobanura ko uyu mwanzuro wafashwe n’abatabifitiye ububasha.

Mu rwandiko Gaston Sindimwo yahaye Ijwi ry’Amerika, yemeje ko baheruka gusaba Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu ushinzwe amashyaka ko yababera umuhuza bagakemura amahari bafitanye n’ubuyobozi bukuru bw’ishyaka ryabo Uprona.

Aba, bashinja abategetsi b’ishyaka ko banyereje umutungo kandi ko bayoboza igitugu ishyaka.

Nubwo bimeze gutya,itegeko rigenga inteko ishinga amategeko rivuga ko umudepite wirukanywe mu ishyaka rye ahita atakaza umwanya yari afite. Birumvikana ko Gaston Sindimwo azahita asimburwa n’undi mudepite ishyaka UPRONA rizahitamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa