skol
fortebet

Burundi: Gusezerana byagizwe itegeko abatazabikora bazahanwa

Yanditswe: Tuesday 20, Jun 2017

Sponsored Ad

Nyuma y’ itangazo cyashizwe ahagaragara na Minsitiri w’ umutekano mu gihugu cy’ u Burundi gusezerana byagizwe itegeko abatazabyuhahiriza bazajya bacibwa amande y’ ibihumbi 50 by’ Amarundi.
Nk’ uko Ikinyamakuru Linfo cyabitangaje ngo ubuyobozi bw’ inzego zibanze bugiye gukora urutonde rw’ Abarundi babana batarasezeranye imbere y’ amategeko, hanyuma bahurizwe hamwe basezerane. Abarundi batazabyubahiriza bazacibwa amarundi ibihumbi 50, ni ukuvuga ibihumbi hafi 20 by’ Amanyarwanda.
Amafaranga ibihumbi (...)

Amafaranga ibihumbi 50 by’ Amarundi ni amafaranga atari make ku muturage w’ Umurundi kuko impuzandengo y’ umushara w’ Umurundi ku kwezi ari ibihumbi 40.

Perezida Pierre Nkurunziza uyobora iki gihugu gito gituwe na miliyoni 11 z’ abaturage yavuze ko iri tegeko rigamije guca umuco w’ ubuharike n’ inda zitateguwe.

Yagize ati “Ubukangurambaga bwo gushishikariza Abarundi gusezerana bwakoze kugira ngo nk’ igihugu gifite abaturage benshi b’ idini gatolika kige ku murongo. Minisitiri yabisobanuye neza avuga ko iri tegeko rigamije guca ubuharike, kubera ko hari abantu babanaga mu buryo butemewe n’ amategeko”

Yongeyeho ati “Ni n’ uburyo bwo gukoma mu nkokora inda zitateguwe kubera ko hari abana benshi batwara inda bakiri mu mushuri”

Imiryango itegamiye kuri Leta iharanira uburenganzira bwa muntu ikorera mu gihugu cy’ u Burundi ivuga ko iri tegeko ribangamye kuko umuntu adakwiye gushyiraho igitutu bene kariya kageni ngo akunde asezerane.

Petero, Umuturage w’ Umuhinzi ufite imyaka 27, akaba afite abana batatu yavuze ko yahisemo kubana n’ umugore we badasezeranye kubera ko umugore yari atwite akabona atari buhite abona ubushobozi bwo gutanga inkwano. Uyu muturage avuga ko bashakanye kugira ngo babanze bashake ibyangombwa byibanze hanyuma bazabone gusezerana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa