Burundi harikubera inama yo ku rwego rwo hejuru kw’iterambere rishingiye ku mugore
Yanditswe: Monday 09, Oct 2023
Mu Burundi mu mugi Bujumbura hatangiye ihuriro ryo ku rwego rwo hejuru ry’Aboger bavuga rikumvikana ikiciro cya 4 (4ème edition).
Mu bigiye kuganirwako harimo ibijyanye no kuringaniza urubyaro , kurwanya imirire mibi , no gucubya ubwiyongere bukabije bw’abantu.
Iryo huriro ryitabiriwe n’abagore b’abakuru b’ibihugu bitatu; Jeanette Kagame, wa Perezida w Repuburika y’u Rwanda , Rachel Ruto w’uwa Kenya na Mariam Mwinyi wa Zanzibar.
Abandi bitabiriye iyo nama ni abahagarariye imiryango mpuzamahanga nka ONU , ubumwe bw’Afurika, UNICEF n’ayandi.
Ni nama yatumiwe mo kandi na Angeline Ndayishimiye, madamui w’umukuru w’igihugu cy’u Burundi, abicishije mu rwego rw’umukuru w’igihugu rucunga iterambere OPDD Burundi.
Baribanda ahanini ku gushaka uburyo bukwiye ibihugu byitabiriye bihurira ku guteza imbere ubuzima bwiza binyuze mu guhangana n’ingorane zugarije abagore muri rusange no kuringaniza urubyaro.
Bafite insanganyamatsiko igira iti”Uruhare rw’umuryango mu kuringaniza urubyaro nk’inzira ibereye iterambere”
Ndayishimiye yasobanuye ko iyo nsanganyamatsiko bayihisemo bashingiye ku kuba abantu bakomeje kwiyongera ku bwinshi ku isi nk’ingaruka mbi y’iterambere rusange.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *