skol
fortebet

Burundi: Ikipe y’u Rwanda y’abana yavanywe i Bujumbura irushanwa ritarangiye/Imbonerakure zafunze Abanyarwanda

Yanditswe: Monday 15, Jan 2024

featured-image

Sponsored Ad

Ikipe yari ihagarariye u Rwanda mu irushanwa ry’ibihugu by’akarere rya Tennis mu bana yavanywe i Bujumbura mu Burundi muri weekend ishize iryo rushanwa ritarangiye nyuma y’uko leta ya Gitega ifashe umwanzuro wo gufunga imipaka y’iki gihugu n’u Rwanda.

Sponsored Ad

Umwe mu bari kumwe n’iyi kipe utifuje gutangazwa amazina yabwiye BBC ko kuwa gatanu ubwo bari kuri Entente Sportive de Bujumbura - aho iri rushanwa ryariho ribera - basabwe gusubira kuri hotel vuba.

Ati: “Twasaga n’ababyiteguye kuko twari twamenye ibyatangajwe n’abayobozi mu Burundi. Nuko baratubwira ngo twitegure dutahe.”

Iri rushanwa rya East Africa Junior Championship ryitabiriwe n’ibihugu 10 byo mu karere ka Africa y’iburasirazuba mu byiciro by’abana bari munsi y’imyaka 14 na 16 ryarangiye ku cyumweru.

Ibinyamakuru mu Rwanda bisubiramo umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo avuga ngo “ntabwo warekerayo abana mu bihe nk’ibyo”, kubera icyemezo cy’abategetsi mu Burundi cyo gufunga imipaka n’u Rwanda.

BBC dukesha iyi nkuru ivuga ko yagerageje kuvugana n’abateguye iri rushanwa ku cyemezo cyo kwivana mu irushanwa ku ruhande rw’u Rwanda ntibyashoboka.

Nyuma y’icyemezo cyo gufunga imipaka n’u Rwanda ku ruhande rw’u Burundi, na minisitiri w’umutekano akavuga ko Abanyarwanda “…n’abari bari ngaha ku gataka twabirukanye”.

Amakuru avuga ko nyuma y’ibi bamwe mu Banyarwanda bari mu Burundi bafashwe bagafungwa.

Radio RFI ivuga ko muri komine Mugina mu ntara ya Cibitoke abanyarwanda bagera kuri 40 bafashwe n’Imbonerakure – itsinda ry’urubyiruko rw’ishyaka riri ku butegetsi – bagafungwa, kandi kuwa gatandatu bari bakiri muri za kasho bategereje gusubizwa iwabo.

RFI ivuga kandi ko hari abandi bafashwe mu zindi ntara bagafungwa mbere yo koherezwa mu Rwanda, bikavugwa ko abafashwe cyane cyane ari ababa mu bice by’icyaro kuko “batujuje ibyangombwa” byo kuba mu Burundi.

Ku ruhande rw’u Rwanda, abategetsi bumvikanye bavuga ko Abarundi bahaba bakomeza ubuzima busanzwe n’ibikorwa byabo ntacyo bikanga.

Atavuze ibi bihugu mu mazina, umunyamabanga w’umuryango w’ibihugu bya Africa y’iburasirazuba (EAC), kuwa gatanu yasohoye itangazo risaba ibihugu bigize uyu muryango “gucyemura ibibatanya mu mahoro” kandi mu nzira zagenwe n’uwo muryango u Burundi n’u Rwanda bihuriramo.

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa