skol
fortebet

Burundi: Imiryango itari iya Leta yitabaje AU

Yanditswe: Tuesday 03, Apr 2018

Sponsored Ad

Mu gihe habura ukwezi kumwe ngo mu Burundi habe kamparampaka ishobora kugumisha Perezida Pierre Nkurunziza ku butegetsi imiryango itari iya Leta ikorera muri iki gihugu ifite impungenge ndetse yanitabaye Umuryango w’ Afurika yunze Ubumwe ngo yinjire muri iki kibazo.
Ku bwabo ngo iyo kamarampaka igiye gushyingura amasezerano ya Arusha bafataga nk’ izingiro ry’ amahoro, ubwiyunge no guhererekanya ubutegetsi hagati y’ Abatutsi n’ Abahutu.
Abenshi mu batavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Nkurunziza n’ (...)

Sponsored Ad

Mu gihe habura ukwezi kumwe ngo mu Burundi habe kamparampaka ishobora kugumisha Perezida Pierre Nkurunziza ku butegetsi imiryango itari iya Leta ikorera muri iki gihugu ifite impungenge ndetse yanitabaye Umuryango w’ Afurika yunze Ubumwe ngo yinjire muri iki kibazo.

Ku bwabo ngo iyo kamarampaka igiye gushyingura amasezerano ya Arusha bafataga nk’ izingiro ry’ amahoro, ubwiyunge no guhererekanya ubutegetsi hagati y’ Abatutsi n’ Abahutu.

Abenshi mu batavugarumwe n’ ubutegetsi bwa Nkurunziza n’ abo mu miryango itegamiye kuri Leta ntibashyigikiye iyo kamarampaka.

Ibi birimo kuba mu gihe hashize imyaka ibiri Umuryango uhuza ibihugu by’ Afurika y’ Iburasirazuba EAC ariwo uyoboye ibiganiro byo gukemura ikibazo cya politiki mu Burundi gusa nta kiragerwaho.

Imiryango itari iya Leta isanga igihe kigeze ngo Afurika yunze ubumwe yinjire muri iyi dosiye.

Umuhuza mu biganiro by’ Abarundi Benjamin Mkapa umaze imyaka ibiri ayobora ibiganiro ubwo yavugaga icyo yagezeho yagaragaje ko ntacyo ibiganiro birageraho avuga ko byatewe ni uko abakuru b’ ibihugu bya EAC banze kumutera ingabo mu bitugu.

RFI dukesha iyi nkuru yatangaje Mkapa yavugiye mu ruhame ati “Twabuze ubufasha bw’ abakuru b’ ibihugu bya EAC, igihe kirageze ngo twagure imitekerereze hanyuma Umuryango w’ Afurika Yunze Ubumwe udufashe kumvisha Nkurunziza n’ubutegetsi bwe ko bagomba kuganira n’ abatavugarumwe nawe nta mananiza”

Umunyamabanga mukuru wa FOCODE Janvier Bigirimana ashingiye kubyo Benjamin Mkapa yatangaje yasabye ko Afurika yunze Ubumwe yinjira muri dosiye y’ u Burundi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa