skol
fortebet

Burundi: Imiryango yose itari iya Leta yahagaritswe by’ agateganyo

Yanditswe: Friday 28, Sep 2018

Sponsored Ad

Leta y’ u Burundi yafashe umwanzuro wo guhagarika amezi 3 ibikorwa by’ imiryango yose itari iya Leta ikorera muri iki gihugu ngo yarenze ku mategeko.

Sponsored Ad

Ayo mezi atatu azabarwa uhereye tariki 1 Ukwakira 2017. Iyi miryango yose ngo yakoraga binyuranyije n’ itegeko ryashyize muri 2017. Akanama k’ umutekano kahagaritse amezi atatu iyi miryango ngo ibanze yuzuze ibisabwa aribyo kubahiriza iryo tegeko rimaze umwaka ryemejwe na Sena rigena imikorere y’ imiryango itari iya Leta ikorera mu Burundi.

Umunyamabanga Mukuru w’ Akanama k’ umutekano mu Burundi Gen. Silas Ntigurigwa yatangaje ko iyi miryango yigisha ibitajyanye n’ ibyo yiyemeje ngo bikaba bishobora guhungabanya umutekano w’ igihugu.

Kuva habaye imyigaragambyo yo kwamagana manda ya gatatu y’ umukuru w’igihugu Pierre Nkurunziza, amashirahamwe atari make yarahagaritswe andi arasenywa burundu, amwe amwe akaba ubu akorera mu buhungiro iyo abayatwara bahungiye.

Mu kwezi kwa gatanu, amaradiyo ya VOA na BBC yarahagaritswe mu gihe cy’ amezi atandatu ashinjwa kurenga ku mategeko mu gutangaza inkuru.

Mu nama y’ Umuryango w’ Abibumbye yiga ku burenganzira bwa Muntu iheruka kubera kubera i Genève mu Busuwisi, u Burundi bwashinjwe kubangamira uburenganzira bwa muntu.

U Burundi nyuma bwatangaje ko bushobora gusinyura amasezerano y’ uburenganzira bwa muntu bwasinyanye na ONU.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa