skol
fortebet

Burundi: Ishyaka CNL ryaburiwe ko rishobora guseswa kubera ubugome rishinjwa gukorera abarwanashyaka ba CNDD FDD

Yanditswe: Thursday 30, Apr 2020

Sponsored Ad

Umuvugizi wa polisi y’Uburundi, komiseri Pierre Nkurikiye yaburiye Hon.Agathon RWASA n’abarwanashyaka b’ishyaka rye CNL ko bakoze ibyaha bifatwa nk’iby’iterabwoba ku wa mbere w’iki Cyumweru,ubwo bajyaga kwiyamamariza i Ngozi hanyuma bagafata abayoboke ba CNDD FDD bakabakubita bikomeye.

Sponsored Ad

Ubwo umukandida wa CNL, Agathon Rwasa yari muri komine Kayanza,yanenze bikomeye CNDD FDD ahamagarira abarwanashyaka ba CNL kurwana inkundura.

Yagize ati “Ngo barangije amatora[CNDD FDD],ngo hasigaye kubara amajwi gusa.None niba baratsinze baradufungira iki?.Niba bazi ko bazatsinda barafungira iki abantu bacu?.”

Mu itangazo umuvugizi wa Police(PNB) yasomeye kuri tereviziyo y’igihugu RTNB,yavuze ko imodoka za CNL zashimuse abantu 7 mu bice bitandukanye polisi ibatabaye isanga bamwe bakubiswe bikomeye ndetse umwe ngo bamusanze aho bita ku Nkaka atwawe n’imodoka yo mu bwoko bwa jeep ya CNL bamukubise hafi yo kumwica.

Yasoje avuga ko ipolisi idashobora kwihanganira ibikorwa bigayitse bya CNL ndetse ngo irebye nabi bayibuza gukomeza kwiyamamaza mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe kuwa 20 Gicurasi 2020,

Ibikorwa CNDD FDD iri gukora ngo bisa neza nibyo ishyaka ryitwa MSD rya SINDUHIJE ryakoze kuwa 08 Werurwe 2014 aho bashimuse umupolisi bamwaka imbunda barangije bajya kumukubitira ku biro byabo mu Kinindo.

Pierre Nkurikiye, umuvugizi wa polisi yavuze ko abazafatirwa muri ibi bikorwa by’urugomo bazafungwa kandi bagahanwa hakurikijwe amategeko.

Mu minsi ishize, Agathon Rwasa wa CNL yasabye abarwanashyaka be kwivuna umwanzi wese uzabatera ashaka kuvogera ubusugire bwabo.

Nkurikiye yasabye abarwanashyaka b’amashyaka atandukanye ari kwiyamamariza mu Burundi, kwirinda urugomo ahubwo bakitabaza inzego z’umutekano igihe cyose barenganyijwe.

Guhera kuwa Mbere w’iki cyumweru,nibwo kwiyamamaza kw’abakandida barindwi bemerewe guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu cy’u Burundi batangiye kwegera abarwanashyaka babo gusa uretse CNDD FDD iri kuzenguruka kenshi andi mashyaka ari kujya mu gace kamwe ku munsi.

Biteganyijwe ko kwiyamamaza bizarangira kuwa 17 Gicurasi uyu mwaka,habura iminsi 3 ngo amatora nyirizina abe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa