skol
fortebet

Burundi: Ndikuriyo yasabye abayoboke ba CNDD-FDD kwica impyisi hagasigara intama

Yanditswe: Tuesday 26, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga mukuru w’ishyaka riri ku butegetsi mu Burundi, CNDD-FDD,witwa Révérien Ndikuriyo yasabye abarwanashyaka baryo kwica abo yita ‘impyisi’ kugira ngo hasigare ‘intama’.

Sponsored Ad

Ibi ngo uyu muyobozi yabivugiye muri komine Kabarore, intara ya Kayanza mu cyumweru gishize ubwo yari yahasuye nkuko amaze iminsi abikora mu ntara zitandukanye zigize u Burundi.

Bamwe mu barwanashyaka ba CNDD-FDD bo muri zone Rugazi, komine Kabarore bavuganye n’ikinyamakuru Sos Médias Burundi, bavuga ko batewe ubwoba n’iri jambo babwiwe n’uyoboye iri shyaka ku rwego rw’igihugu.

Umwe muri bo yagize ati :’Twatangajwe n’ijambo rye rihamagarira gukora ikibi. Yadusabye kwica impyisi hagasigara intama.Mu yandi magambo , yadutegetse kwica abatemera amahame ya CNDD-FDD".

Undi murwanashyaka abishimangira agira ati :"Umunyamabanga mukuru wacu yise impyisi abanze kwinjira mu ishyaka CNDD-FDD. Intama ni abarwanashyaka ba CNDD-FDD bemera amategeko y’ubuyobozi."

kU bwa Révérien Ndikuriyo, ngo abarundi bose bategetswe kuba abarwanshyaka b’ishyaka CNDD-FDD. Yagize ati:’Ntibyemewe guhitamo’ kuko ngo abatinjiye muri iri shyaka baba berekanye ku mugaragaro ko batari ’mu nzira nziza’.

Nk’uko amakuru aturuka i Kabarore abitangaza, Révérien Ndikuriyo yageze aho avuga ko abarimu bagomba gukora inamahagamijwe kwigisha abanyeshuri “intsinzi y’ishyaka riri ku butegetsi.”

Kuva umugambi wo guhirika ubutegetsi bwa nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza mu mpeshyi 2015 uburijwemo,uyu munyamabanga mukuru wa CNDD-FDD, mu bihe bitandukanye, yahamagariye abayoboke b’ishyaka rye “kwica abatavuga rumwe n’ubutegetsi cyangwa abadashyigikiye ishyaka riri ku butegetsi ”.

Muri Nzeri 2019,uyu wari perezida wa sena, Révérien Ndikuriyo yashyizeho igiciro k’umuzanira umutwe w’uwitwa Kaburimbo wahoze mu nyeshyamba zirwanya u Burundi.

Mu majwi yafashwe, yemeye ko yasezeranije igihembo cy’amafaranga miliyoni eshanu y’Uburundi (hafi $ 2,500 icyo gihe) uzamwica.

Bwana Ndikuriyo icyo gihe yagize ati: “Tugomba kumva ko umuntu umwe adashobora kwihanganirwa, ahungabanya umutekano w’abaturage bose. Bagomba kuvaho. Tugomba rero kubaza Imana niba ari icyaha mugihe turinze intama zayo. Ku bibazo by’umutekano w’igihugu, ugomba kuba witeguye gukora ikintu icyo ari cyo cyose ”.

Bwana Pascal Ninganza, uzwi ku izina rya Kaburimbo, yiciwe mu rugo rwe ruherereye mu karere ka Matana, intara ya Bururi (mu majyepfo y’Uburundi), muri Mata 2020. Abandi bantu babiri barasiwe icyarimwe na we. Abapolisi ni bo bategetse kandi bagenzura ishyingurwa ryabo nyuma yo kubica.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa