Burundi: Perezida Ndayishimiye Agiye Kwirukana abayobozi badakora neza
Yanditswe: Saturday 27, Aug 2022
Umukuru w’Igihugu cy’Uburundi Evariste Ndayishimiye yatangaje ko agiye kwirukana abayobozi bose badakora neza, cyangwa abakora ibinyuranye n’icyerekezo Uburundi bwihaye cyo guteza imbere abanyagihugu.

Perezida Ndayishimiye yabitangaje ubwo yari mu masengesho y’igihugu asanzwe ategurwa buri mu mpera z’ukwezi n’ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD, yabereye I Bujumbura ku ngoro nkuru y’iryo shyaka.
Umukuru w’igihugu akaba n’umukuru w’inama nkuru y’inararibonye mu mu ishyaka CNDD-FDD yabwiye abari muri uwo muhango bagize ishyaka basanzwe bazwiho gukora nabi ko bakwiye guhinduka vuba
Igihugu cy’uburundi kiri guhindura byinshi mu mitegekere no kubaka ibikorwa bigamije iterambere rusange.
Ubutegetsi bwa Evaliste burajwe inshinga no guhindura imigirire yabamwe mu bategetsi basa nabamenyereye kwigwizaho imitungo ya rubanda no gukora ibikorwa bigayitse byasubizaga inyuma igihugu.
VOA
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *