skol
fortebet

Burundi:Perezida Ndayishimiye yakuye Minisitiri w’Intebe ku mirimo ye

Yanditswe: Wednesday 07, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Uwari Minisitiri w’Intebe, Alain-Guillaume Bunyoni yakuwe ku mirimo ye n’umukuru w’igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye.
Amakuru aravuga ko uwitwa Gervais Ndirakobuca wari Minisitiri w’Umutekano n’iterambere ry’amakomine,ariwe wasimbuye Bwana Bunyoni.
Ibi bije nyuma y’aho Perezida Ndayishimiye avuze amagambo akomeye ko hari abashaka kumuhirika ku butegetsi ariko ko ntawe ukangisha Jenerali "kudeta".
Ubwo yatangizaga umwaka w’Ubucamanza,tariki 02 Nzeri 2022, Perezida Evariste Ndayishimiye (...)

Sponsored Ad

Uwari Minisitiri w’Intebe, Alain-Guillaume Bunyoni yakuwe ku mirimo ye n’umukuru w’igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye.

Amakuru aravuga ko uwitwa Gervais Ndirakobuca wari Minisitiri w’Umutekano n’iterambere ry’amakomine,ariwe wasimbuye Bwana Bunyoni.

Ibi bije nyuma y’aho Perezida Ndayishimiye avuze amagambo akomeye ko hari abashaka kumuhirika ku butegetsi ariko ko ntawe ukangisha Jenerali "kudeta".

Ubwo yatangizaga umwaka w’Ubucamanza,tariki 02 Nzeri 2022, Perezida Evariste Ndayishimiye yumvikanye aburira abashaka kumuhirika ku butegetsi, ababwira ko batazabigeraho.

Ndayishimiye yavuze ko muri iki Gihugu habaye Coup d’etat nyinshi ariko ko itazongera kuba, by’umwihariko abifuza kuyimukorera ko “batazabishobora.”

Frédéric Bamvuginyumvira wabaye Visi Perezida wa Mbere mu Burundi, ubu usigaye uba mu gihugu cy’Ububiligi,aherutse kubwira Ijwi rya America ko Perezida Ndayishimiye na Minisitiri w’Intebe we, Alain-Guillaume Bunyoni, bakomeje guhangana mu byo bavuga.

Yagize ati “Umukuru w’Igihugu ari kwiyama abo bakorana kandi ba hafi bumva neza ko ntawundi yaba avuga atari Minisitiri w’Intebe we cyane cyane ko na Minisitiri w’Intebe we yavuze ati ‘iyo umuntu ari kugira urusaku akuvuga nabi, ati ‘umenye ko muri icyo gihe wamaze kumusumba’. Bari gusubizanya nta n’umwe uvuga undi mu izina.”

Frédéric Bamvuginyumvira yakomeye avuga ko iyo abayobozi bakuru nk’aba bari ku isonga mu Gihugu, bahanganye nk’uku, biba biteye impungenge.

Yagize ati “Iyo bimeze uko Igihugu kiba kimaze kugwa mu kaga kuko ibyo umukuru w’Igihugu azafata nk’ingingo kugira ngo ahindure icyo kibazo kiri mu Gihugu atari n’ikindi ahubwo ari abasuma benshi batagikurikiza amategeko bigize intagondwa bigize indakorwaho, kandi na bo akaba ari bo benshi kurusha abari inyuma ya Perezida kuko ntawubazi.”

Akomeza avuga ko hari amakuru avuga ko umuyobozi w’Ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD-FDD ndetse n’abandi bayobozi bakomeye muri iki Gihugu barimo ba Perezida b’Inteko Ishinga Amategeko b’imitwe yombi, baba bari kugirana inama za hato hato kuri iki kibazo kiri muri iki gihugu.

Avuga ko ibi bibazo bimaze iminsi bivugwa nyuma yuko Perezida Ndayishimiye ashatse guhindura imikorere ya CNDD-FDD yagiye iha rugari bamwe mu bakomeyemo bagakora ibikorwa binyuranyije n’amategeko.

Alain-Guillaume Bunyoni ni umugabo uzwi cyane mu Burundi kandi utinywa kubera imbaraga afite mu butegetsi bwa CNDD-FDD kuva mu 2005.

Yagizwe Minisitiri w’Intebe mu mpera za Kamena 2020,umwanya w’ubutegetsi waherukaga kubaho mu 1998.

Uwo mwanya wongeye kwemezwa kugaruka mu itegekonshinga ryatowe mu 2018.

Itegekonshinga ry’u Burundi rivuga ko umukuru w’igihugu "arazwa ishinga n’uko ubuzima bw’igihugu buhagaze kandi ko inzego z’igihugu zikomeza gukora neza".

Iri tegeko risumba ayandi rimuha ububasha bwo kweguza abagize guverinoma "abanje kugisha inama" visi perezida. Ni na we uyobora inama y’abagize guverinoma.

Iri tegeko rivuga ko minisitiri w’intebe ari we "uyobora reta" (guverinoma) agakurikirana ibikorwa byayo kandi yakwegura akajyana n’abayigize bose.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa