skol
fortebet

Burundi: Perezida Nkurunziza n’abantu be bakoze urugendo rw’amahoro

Yanditswe: Sunday 28, May 2017

Sponsored Ad

Barangajwe imbere na Perezida Pierre Nkurunziza, kuri uyu wa Gatandatu 27, mu murwa mukuru wa Burundi, i Bujumbura, Abarundi benshi baramukiye mu rugendo bise urwo guharanira amahoro.
U Burundi bubaye igihugu cya 3 nyuma ya Kenya na Uganda mu ukwizihiza umunsi w’amahoro. Uyu munsi washyizweho n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) iwuha izina rya “Africa Mashariki First”.
Uyu munsi wizihirijwe muri stade Prince Louis iri mu murwa mukuru Bujumbura. Mu bawitabiriye harimo ba nyampinga bo (...)

Sponsored Ad

Barangajwe imbere na Perezida Pierre Nkurunziza, kuri uyu wa Gatandatu 27, mu murwa mukuru wa Burundi, i Bujumbura, Abarundi benshi baramukiye mu rugendo bise urwo guharanira amahoro.

U Burundi bubaye igihugu cya 3 nyuma ya Kenya na Uganda mu ukwizihiza umunsi w’amahoro. Uyu munsi washyizweho n’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) iwuha izina rya “Africa Mashariki First”.

Uyu munsi wizihirijwe muri stade Prince Louis iri mu murwa mukuru Bujumbura. Mu bawitabiriye harimo ba nyampinga bo mu bihugu bya EAC n’abandi bantu batandukanye gusa nta numwe mu ba nyampinga bo mu Burundi wari witabiriye.

Amakuru avuga ko bakoze urugendo rusaga ibirometero 10. Umunyamabanga mukuru akaba n’umuvugizi wa Leta y’u Burundi, Willy Nyamitwe, yavuze ko kuba u Burundi bwizihije uwo munsi ari ikimenyetso cy’uko amahoro aganje muri icyo gihugu bihabanye cyane n’ibyo amahanga yirirwa akwirakwiza mu binyamakuru.

Aho abari muri urwo rugendo banyuze hose habaga harinzwe bikomeye ku buryo abashinzwe umutekano bari bigabye mu duce twose urugendo rwakorewemo.

Ibitekerezo

  • Uyu muyobozi turamwemera,ni umuhanga mu gushakisha amahoro yabanyagihugu.Imana imube hafi

    Nkurunziza numuntu wumugabo ukunda igihugu abagifitiye imipango yabo babuze aho bahera.Abifashijwemo nabarundi bafite ubushishozi buruta ubwu Rwanda.banze kugwa mu mutego wa jenoside bari bapangiwe.Nshimira abarundi cyane kugumana ubwo bushishozi no kwirinda umuntu wese uzababeshya.Igihe u Rwanda ruzagerera kuriyo maturité intellectuelle bizagenda neza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa