skol
fortebet

Burundi: Perezida Nkurunziza yashyiriyeho igihe ntarengwa ababana batarasezeranye imbere y’ amategeko

Yanditswe: Saturday 27, May 2017

Sponsored Ad

Perezida Nkurunziza yasabye Abarundi babana batarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko kubikora bitarenze uyu mwaka, nka bumwe mu buryo bwo kugarura indangagaciro nzima muri sosiyete.
Ni icyemezo gifitanye isano n’ubukangurambaga byatangijwe na Pierre Nkurunziza muri uku kwezi byo gukangurira abatarashyingiwe haba imbere y’amategeko n’amadini gutera iyo ntambwe.
Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu,Terence Ntahiraja, yatangaje ko igihugu kiri cyibasiwe n’ibibazo byitiriwe ko (...)

Sponsored Ad

Perezida Nkurunziza yasabye Abarundi babana batarasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko kubikora bitarenze uyu mwaka, nka bumwe mu buryo bwo kugarura indangagaciro nzima muri sosiyete.

Ni icyemezo gifitanye isano n’ubukangurambaga byatangijwe na Pierre Nkurunziza muri uku kwezi byo gukangurira abatarashyingiwe haba imbere y’amategeko n’amadini gutera iyo ntambwe.

Umuvugizi wa Minisiteri y’umutekano w’imbere mu gihugu,Terence Ntahiraja, yatangaje ko igihugu kiri cyibasiwe n’ibibazo byitiriwe ko bikomoka ku bashakana mu buryo butemewe n’amategeko, uguharika n’abangavu benshi baterwa inda bakiri mu mashuri.

Ntahiraja yavuze ko gushyingirwa imbere y’amategeko n’amadini ari bumwe mu buryo bwo gukemura ibi bibazo kandi ko ari inshingano mu kubaka igihugu.
Perezida Nkurunziza yavuze ko Abarundi bakwiye kugaragaza urukundo bakundana ubwabo n’urwo bakunda igihugu binyuze mu gushyingirwa.

Guverineri w’Intara ya Rutana yasabye ababana batarashyingiwe byemewe n’amategeko kwiyandikisha bitarenze itariki ya 22 Kamena mu gihe uw’iya Bubanza yavuze ko bakwiye guhabwa ibihano nubwo atasobanuye ibyo ari byo.

Bamwe mu baturage bo muri iki gihugu babwiye The Daily Monitor ko babuzwa gushyingirwa n’ubukene bagahitamo kwibanira nta yandi mananiza.

Ababana muri ubwo buryo ngo baba bateganya kuzanyura imbere y’amategeko bamaze kubona ubushobozi bwaba ubw’inkwano n’ibindi bisabwa ariko imyaka igashira ari myinshi batarabikora.

Mu rwego rwo gushyira mu bikorwa itegeko rya Perezida, abategetsi ku nzego zegereye abaturage batangiye ibikorwa byo gushyingira mu kivunge, bikaba bitarakiriwe neza n’umwe mu miryango ya sosiyete sivile muri iki gihugu ibifata nko kubangamira uburenganzira bwa muntu.

Uyu muryango uvuga ko leta nta burenganzira ifite bwo kuvogera abantu babiri bakuru biyemeje kubana badashyingiranywe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa