skol
fortebet

Burundi: Umwe muri Guverinoma yeguye nyuma y’amafoto amusebya yasohotse

Yanditswe: Thursday 25, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Alain-Diomède Nzeyimana wari umuyobozi w’ikigo gishinzwe itumanaho, ikoranabuhanga n’itangazamakuru, yeguye kuri iyi nshingano nyuma y’aho ku rubuga rwe rwa WhatsApp hagaragaye amafoto n’ikiganiro yemezaga ko bidakwiye.

Sponsored Ad

Nyuma y’aho aya mafoto n’iki kiganiro bikwirakwiye mu matsinda ya WhatsApp, tariki ya 14 Gicurasi 2023, Nzeyimana wabaye Umuvugizi wa Perezida Evariste Ndayishimiye yasobanuye ko koko konte ari iye.

Yagize ati: “Amafoto adakwiye ava kuri compte yanjye ya WhatsApp ari guhererekanywa ku matsinda mbereyemo umwe mu bayagize. Yaba yarinjiriwe cyangwa itarinjiriwe, iyi konte ni iyanjye. Umukozi wa Leta nkanjye, nta mugambi mfite wo guhindanya isura y’igihugu kandi ndasaba imbabazi.”

Kuri uyu wa 24 Gicurasi 2023, byamenyekanye ko Nzeyimana yashyikirije Perezida Ndayishimiye ubwegure. Ikinyamakuru gikorana bya hafi n’urwego rw’u Burundi rushinzwe iperereza, cyasobanuye ko bifitanye isano n’aya mafoto n’ikiganiro byakwirakwiye.

Mbere y’uko Nzeyimana yeguye kandi, yasibye konte yari afite ku rubuga rwa Twitter.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa