skol
fortebet

Bwa mbere Afurika y’epfo yerekanye ibimenyetso byerekana ko yitandukanyije n’u Burusiya

Yanditswe: Monday 19, Jun 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe Afurika y’epfo igaragaza ko ifitanye umubano wihariye n’igihugu cy’u Burusiya ,Perezida w’iki gihugu yatandagaje ko yitandukanyije n’igambi y’iki gihugu ,asaba Perezida Vladimir Putin guhagarika intambara yo muri Ukraine.
Ramaphosa yavuze ayo magambo ubwo yahuraga na Putin i St Petersburg ku wa gatandatu, mu butumwa bw’amahoro arimo hamwe n’abandi baperezida batandatu b’ibihugu byo muri Afurika.
Ku ya 16 Kanama 2023, nibwo Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yabwiye abo (...)

Sponsored Ad

Nyuma y’igihe Afurika y’epfo igaragaza ko ifitanye umubano wihariye n’igihugu cy’u Burusiya ,Perezida w’iki gihugu yatandagaje ko yitandukanyije n’igambi y’iki gihugu ,asaba Perezida Vladimir Putin guhagarika intambara yo muri Ukraine.

Ramaphosa yavuze ayo magambo ubwo yahuraga na Putin i St Petersburg ku wa gatandatu, mu butumwa bw’amahoro arimo hamwe n’abandi baperezida batandatu b’ibihugu byo muri Afurika.

Ku ya 16 Kanama 2023, nibwo Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yabwiye abo baperezida bo muri Afurika ko atazagirana ibiganiro n’Uburusiya mu gihe cyose bucyigaruriye ubutaka bwa Ukraine.

Putin yabwiye abo baperezida bo muri Afurika ko buri gihe cyose Ukraine yagiye yanga ibiganiro.

Muri iyo nama yabereye i St Petersburg, Ramaphosa yanasabye impande zombi gusubizanya imfungwa zo mu ntambara, ndetse avuga ko abana Uburusiya bwatwaye bakwiye gusubizwa iwabo.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha (ICC/CPI) ryashyiriyeho ibirego Putin rumushinja gukura ku ngufu muri Ukraine abana babarirwa mu magana b’Abanya-Ukraine akabatandukanya n’imiryango yabo, mu bice Uburusiya bwigaruriye muri Ukraine.

Ubwo ubu butumwa bw’abaperezida bo muri Afurika bwasabaga ko abo bana basubizwa mu miryango yabo, Putin yaciye mu ijambo abo baperezida avuga ko Uburusiya burimo kubarinda.

Yagize ati: “Abana bafite ubwoba. Twabakuye mu karere k’intambara, turokora ubuzima bwabo”.

Umuryango w’abibumbye (ONU/UN) uvuga ko ufite gihamya yo kujyanwa mu Burusiya mu buryo bunyuranyije n’amategeko kw’abana b’Abanya-Ukraine babarirwa mu magana.

Ramaphosa yanaburiye Putin ku ngaruka z’intambara muri Afurika, avuga ko ikwiye gucyemurwa binyuze mu buryo bwa diplomasi (ibiganiro).

Yagize ati: “Intambara ntishobora gukomeza ubuziraherezo. Intambara zose zigomba gucyemurwa zikagera ku musozo igihe runaka.

“Kandi turi hano kugira ngo dutange ubutumwa busobanutse neza ko twifuza ko iyi ntambara irangizwa”.

Intambara yagabanyije cyane iyoherezwa mu mahanga ry’ibinyampeke bivuye muri Ukraine n’ifumbire ivuye mu Burusiya, ibi bikaba byaragize ingaruka ku bihugu byo muri Afurika by’umwihariko, ndetse birushaho gukaza ikibazo cyo kutihaza mu biribwa ku isi.

Ariko Putin yegetse ikibazo cy’ubucye bw’ibinyampeke ku burengerazuba (Uburayi n’Amerika) – aho kuba intambara yo muri Ukraine – avuga ko 3% konyine k’ibinyampeke byoherezwa mu mahanga byemejwe mu masezerano yagizwemo uruhare na ONU yo gutuma binyura mu nyanja y’umukara (Black Sea) mu mutekano, ari byo byonyine byagiye mu bihugu bicyennye cyane ku isi.

Uburusiya bwagiye bwinubira ibihano bwafatiwe n’uburengerazuba, buvuga ko bigabanya umusaruro w’ubuhinzi bwohereza mu mahanga. Dmitry Peskov, umuvugizi w’ibiro bya Perezida w’Uburusiya, yavuze ko “nta mpamvu ihari yo kongerera igihe” amasezerano ajyanye n’ibinyampeke, kuko “kugeza ubu ibyo twasezeranyijwe ntibyakozwe”.

Putin yashimye icyo yavuze ko ari ukuba Afurika ihagaze hagati na hagati ku ntambara, Uburusiya bukomeje kwita “igikorwa cya gisirikare cyihariye”.
Ubwo butumwa bw’Afurika, bugizwe n’abahagarariye Afurika y’Epfo, Misiri, Sénégal, Congo-Brazzaville, Comoros, Zambia na Uganda, bwatoranyijwe by’umwihariko hagendewe ku kuntu ababugize bo mu bice bitandukanye by’Afurika bafite ibitekerezo bitandukanye ku ntambara.

Afurika y’Epfo na Uganda bibonwa nk’ibyegamiye ku ruhande rw’Uburusiya, mu gihe Zambia na Comoros bibonwa nk’ibyegamiye ku burengerazuba. Misiri, Sénégal na Congo-Brazzaville ahanini byakomeje kubonwa ko bidafite uruhande bibogamiyeho.

Ibihugu byo muri Afurika muri rusange bibona intambara yo muri Ukraine nk’ubushyamirane hagati y’Uburusiya n’uburengerazuba.

Ku wa gatanu abagize ubwo butumwa banahuye n’abategetsi bo muri Ukraine, aho Perezida Ramaphosa yaburiye ko intambara y’i Burayi irimo kugira ingaruka ku bantu bari hagati ya miliyari 1.2 na miliyari 1.3 bo muri Afurika.

Nyuma yuko abo bategetsi bo muri Afurika bari bamaze kugera mu murwa mukuru Kyiv wa Ukraine, impuruza ziburira ku gitero cyo mu kirere zaravuze muri uwo mujyi. Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine Dmytro Kuleba yavuze ko ibyo bigaragaza ko Putin ashaka “intambara kurushaho”.

Mu nama bagiranye, Perezida Zelensky yabwiye abagize ubwo butumwa ko “umusaruro w’ingenzi w’ubutumwa bwanyu” waba gutanga umusanzu wo gutuma imfungwa za politiki zifunzwe n’Uburusiya zirekurwa.

Iyi nama ibaye mu gihe hari ubushyamirane bwinshi hagati y’Uburusiya na Ukraine, nyuma yuko Ukraine itangiye igitero cyo kwigaranzura Uburusiya hafi y’akarere ka Bakhmut.

Uburusiya bwavuze ko icyo gitero cyananiwe, ariko Ukraine yavuze ko yisubije kilometero kare hafi 100 z’ubutaka bwayo mu rugamba rwo mu majyepfo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa