skol
fortebet

Bwa mbere mu mateka umugore yatorewe kuyobora urukiko rw’ikirenga rwa Ethiopia

Yanditswe: Thursday 01, Nov 2018

Sponsored Ad

Igihugu cya Ethiopia gikomeje kugaragaza kumva neza ihame mpuzamahanga ry’ uburinganire rivuga ko abagore bagomba kugira nibura 30% mu nzego zifatirwamo ibyemezo. Iki gihugu cyatoye umugore witwa Meaza Ashenafi, umwunganizi mu by’amategeko ajyanye n’uburenganzira bwa muntu ukomeye muri Ethiopia, nk’umugore wa mbere ugiye kuyobora urukiko rw’ikirenga rw’iki gihugu.

Sponsored Ad

Bibaye nyuma y’ igihe gito Minisitiri w’ Intebe Ahmed Abiy ashyizeho guverinoma irimo abagore n’ abagabo bangana 50%, 50%.

Uyu mugore yari yatanzwe nk’umukandida kuri uwo mwanya na Abiy Ahmed, Minisitiri w’intebe wa Ethiopia.
Madamu Ashenafi w’imyaka 54 y’amavuko, yemejwe n’abadepite nta n’umwe uvuyemo.
Minisitiri w’ Intebe Abiy ni inshuti y’ akadasohoka ya Perezida Kagame, Perezida wa mbere mu isi mu gushyigikira gahunda ya he for she, ishyigikira ihame ry’ uburinganire n’ ubwuzuzanye hagati y’ abagabo n’ abagore. Ubushutsi bwabo bugaragarira mu ifoto bigeze kwifotoranya bahoberanye bagahuza urugwiro, ndetse n’ impano buri umwe yahaye undi ubwo Perezida Kagame aheruka gusura Ethiopia.

Icyo gihe Abiy yagabiye yagabiye Perezida Kagame imbyeyi n’ iyayo.

Umwanya yatorewe ni wo wa vuba mu ruhererekane rw’imyanya yo ku rwego rwo hejuru yagiye ihabwa abagore muri Ethiopia mu bihe bishize bya vuba.

Mu cyumweru gishize, Sahle-Work Zewde yatowe nka Perezida wa Ethiopia wa mbere w’umugore, umwanya w’umuhango kuko, ibijyanye n’itegekonshinga, ubutegetsi bwa politiki bufitwe na Minisitiri w’intebe.

Mu mwaka wa 1995, Madamu Ashenafi yashinze ishyirahamwe ry’abagore b’abunganizi mu by’amategeko bo muri Ethiopia.

Mbere yaho yari umucamanza mu rukiko rukuru ndetse yagiriye inama itsinda ryateguye itegekonshinga rishya rya Ethiopia mu myaka ya 1990.

Nkuko byatangajwe n’igitangazamakuru Fana Broadcasting Corporate cya leta ya Ethiopia, Madamu Ashenafi yanakoze mu muryango w’abibumbye mu kanama k’ubukungu kita kuri Afurika, afasha mu guteza imbere banki ya mbere y’abagore muri Ethiopia.

Iki gitangazamakuru cya leta ya Ethiopia cyatangaje ubutumwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, bugaragaza Madamu Ashenafi ubwo yarahiriraga izi nshingano nshya.

Ubuzima bwa Madamu Ashenafi nk’umucamanza w’umwunganizi mu by’amategeko, bwanagarutsweho mu mwaka wa 2014 muri filime Difret ya Angelina Jolie.
Iyo filime ivuga ku mwunganizi mu by’amategeko wari uri kurwanirira uburenganzira bw’umwana w’umukobwa wo mu cyaro wari washimuswe ngo ashyingirwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa