skol
fortebet

Bwa mbere Perezida Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano u Rwanda rufitanye n’Ubwongereza

Yanditswe: Wednesday 22, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Felix Tshisekedi wa RD Congo yagize icyo avuga ku mubano w’u Rwanda n’Ubwongereza ukomeje gufata indi ntera mu mikoranire yo kwakira abimukira.

Sponsored Ad

Mu kiganiro umukuru w’igihugu cya RD Congo yagiranye yagiranye n’Ikinyamakuru The Times cyo mu Bwongereza, yavuze ko iki gihugu kirimo “kwima amaso” ibibera mu gihugu cye, kigahitamo guceceka.

Yakomeje ati “Bisa n’aho aya masezerano afite agaciro kanini ku Bwongereza kurusha gushyigikira amahoro n’umutekano muri RDC.”

Ku rundi ruhande, Braverman yagaragaje ko ibikorwa bimwe byo kwibasira u Rwanda bishingiye ku bintu bidafatika.

Iyi mvugo yo gushaka kwikoma u Rwanda no kurusabira ibihano, iheruka guturwa na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mu ruzinduko aherukamo i Kinshasa.
Yeruriye Tshisekedi ko adashobora gushyigikira ibiganiro byagarura amahoro, ku rundi ruhande ngo ashyire imbere ibihano ku Rwanda.

Muri make, yagaragaje ko Leta ya Congo itari shyashya mu bibazo irimo, aho M23 ari umwe mu mitwe isaga 130 yitwaje intwaro iri mu gihugu. Byongeye irwana isaba Leta kubahiriza amasezerano yose bagiranye.

Icyo gihe Macron yagaragaje ko ubutegetsi bwa RDC bwananiwe guharanira ubusugire bw’igihugu mu gihe kirekire.

Mu kiganiro na The Times kandi, Tshisekedi yanenze u Bwongereza ko bwakomeje gufasha Ukraine, ariko bugatererana igihugu cye.

Ati “Iyo amakimbirane abaye mu Burayi cyangwa mu bindi bihugu by’inshuti zabo, habaho kwegeranya imbaraga ku rwego rw’umuryango mpuzamahanga. Ariko iyo bibaye muri Afurika, umuryango mpuzamahanga uryumaho. Ugenda ubona ugutakarizwa icyizere cy’umuryango mpuzamahaga, tukisanga mu biganza by’u Burusiya.”

Ni ibintu Tshisekedi avuga ko bigaragaza ukudafata ibintu mu buryo bumwe ku ruhande rw’u Bwongereza, hagati ya RDC na Ukraine.

Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe iterambere na Afurika, mu cyumweru gishize yari i Goma muri RDC, aho atangije umushinga uzafasha mu burezi bw’abana 60.000, mu Ntara ya Kasai.

Ni urugendo rwanaganiriwemo ku bibazo by’umutekano mu Burasirazuba bwa RDC.

Tshisekedi yigeze kuvuga ko azashyigikira Abanyarwanda gukuraho ubutegetsi bwa Kagame, mu kumusubiza Perezida Paul Kagame avuga ko “yabifashe nko kwikinira”, gusa avuga ko ategereje ko azabishobora.

U Rwanda rushinja Congo kurugira urwitwazo mu bibazo biyireba, ndetse no gufasha umutwe wa FDLR ugizwe na bamwe mu bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibitekerezo

  • CYABITAMA mumureke ishyari agirira kagame ntimwarishobora kubera ubwenge buke afite muri we?Mu mureke pe akomeze yiciragureho, nananirwa azarekere, kuko ntanabantu bamugira inama afite kuko ibyegera bye byose ni nkawe. Kagame avuga make kandi afite mining, afite icyo avuze, asobanuye ese nigute umu president avuga ngo azashaka gukuraho ubutegetsi bwa mugenzi we?Ni we wamutoye se?Niwe wamushyizeho se?Ni umunyarwanda se nibura wanamuhaye amajwi none aka ananiranye?I no I cant, kiriya kigabo rwose ahasigaye numujinya gusa, ariko mbanza yaravutse kubabyeyi batandukanye, umwe agira ishyari , undi ari igicucuHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHeee

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa