skol
fortebet

Canada na Trump ntibavugarumwe ku igaruka muri G7 ry’ Uburusiya

Yanditswe: Saturday 09, Jun 2018

Sponsored Ad

Igihugu cya Canada cyakiriye inama y’ ibiguhu 7 bikungahaye ku Isi ntabwo ishyigikiye ko Uburusiya rusubira mu bihugu 7 bikungahaye kurusha ibindi mu isi nubwo Perezida wa Amerika Donald Trump yabisabye.

Sponsored Ad

Minisitiri w’ ububanyi n’ amahanga w’ Uburusiya Chrystia Freeland ati “"Umurongo wa Canada urazwi. Muri iki gihe nta mpamvu yatuma Uburusiya bugaruka muri G7 kubera imyitwarire yabwo”

Ku wa Gatanu ubwo I Charlevoix muri Canada hatangirana inama ya G7 Perezida wa Leta Zunze ubumwe za Amerika Donald Trump yasabye ko Uburusiya bugaruka muri G7 nyuma y’ uko bwirukanyemo muri 2014 kubera ikibazo cya Crimea.

Buri umwaka uko iyi nama ibaye igihugu cyayakiriye gitumira ibihugu bitari ibinyamuryango bya G7 kuko iyi nama yigirwamo ibindi bibazo.

Mu bihugu byatumiwe uyu mwaka hari n’ u Rwanda , Perezida Kagame ejo ku wa Gatanu akaba yarageze I Quebec yitabiriye iyi nama y’ iminsi ibiri yatangiye ejo ku wa Gatanu.

Ibindi bihugu byitabiriye iyi nama hari Kenya na Senegal. Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Perezida wa Kenya Uhuru Kenyatta.

Canada ivuga ko u Burusiya butagomba kugaruka mu uyu muryango uhuza ibihugu bikungahaye ku Isi kuko igikomeje imyitwarire mibi, igatanga urugero rw’ ikibazo cy’ umukobwa w’ intasi y’ Uburusiya warogewe mu Bwongereza Uburusiya bugashirwamumajwi kuba aribwo bwaroze uwo mukobwa. Iki kibazo cyakuruye imvururu n’ amakimbirane hagati y’ Uburusiya n’ ibindi bihugu bituma bimwe bifata umwanzuro wo guhagarika umubano byari bifitanye n’ Uburusiya impande zombi zikirukana abadipolomate.

Uretse Canada , ibihugu by’ Iburayi nabyo ntabwo bishigikiye ko Uburusiya busubira mu muryango uhuza ibihugu bikungahaye ku Isi G7.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa