skol
fortebet

Centrafrique:Touadéra ubu ashobora kwiyamamariza manda ya gatatu-byiswe Ikinamico

Yanditswe: Tuesday 08, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ibyavuye mu matora ya kamarampaka (referendum) muri Centrafrique byemerera perezida w’icyo gihugu kwiyamamaza inshuro zose ashaka, byiswe ikinamico n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi.

Sponsored Ad

Akanama k’amatora ku wa mbere katangaje ko 95% by’abatoye bashyigikiye impinduka mu itegekonshinga. Abanenga ubutegetsi bavuga ko ubwitabire muri ayo matora bwari hasi ku kigero cya 10%.

Centrafrique iracyari mu bihe bigoye by’intambara yatumye kimwe cya gatatu (1/3) cy’abaturage miliyoni 6 batuye icyo gihugu bahunga bava mu byabo.

Perezida Faustin-Archange Touadéra ashyigikiwe n’abacanshuro b’Abarusiya bo mu itsinda rya Wagner.

Abandi barwanyi b’inyongera bo mu mutwe wa Wagner bageze muri Centrafrique ngo bacunge umutekano, mbere y’iyo kamarampaka yo ku itariki ya 30 Nyakanga (7) uyu mwaka.

Abarwanyi bo mu itsinda Wagner bashinjwe gukora ibyaha byo mu ntambara mu bikorwa byabo byo gufasha Perezida Touadéra mu rugamba arwana n’imitwe y’inyeshyamba ikigenzura ibice binini by’igihugu.

Amakuru avuga ko abo barwanyi bari no mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro hamwe no mu bikorwa by’ubucuruzi bw’imbaho.

U Rwanda rufiteyo abasirikare n’abapolisi bo mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye, buzwi nka MINUSCA, bugizwe n’abasirikare n’abapolisi bose hamwe bagera ku 17,400, u Rwanda ni rwo rufitemo benshi, bagera ku 2,100.

Kuva mu kwezi kw’Ukuboza (12) mu 2020, u Rwanda kandi rwohereje izindi ngabo ku masezerano yihariye n’ubutegetsi bwa Perezida Touadéra.

Ingabo z’u Rwanda, hamwe n’iza MINUSCA, zirinze ahanini ibice by’imijyi ya Centrafrique, ariko inyeshyamba zirwanya ubutegetsi ziracyavugwa mu bice bitandukanye by’icyaro.

Raporo yo mu cyumweru gishize y’umuryango utegamiye kuri leta International Crisis Group ivuga ko uretse ibikorwa byo gucunga umutekano, u Rwanda ruri no mu bikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nka diyama na zahabu muri Centrafrique.

Ibi byavuye muri kamarampaka "by’agateganyo", biteganyijwe gufatwaho umwanzuro n’urukiko rurinda iremezo ry’itegekonshinga, icyemezo cyarwo giteganyijwe gutangazwa ku itariki ya 27 muri uku kwezi kwa Kanama (8).

Iryo tegekonshinga rishya ryongera igihe cya manda ya perezida kikava ku myaka itanu ikaba irindwi, ndetse rigakuraho igihe gisanzweho cya manda ebyiri ntarengwa.

Touadéra, w’imyaka 66, yageze ku butegetsi mu 2016. Bijyanye n’izo mpinduka ku itegekonshinga zatorewe, ashobora kuziyamamariza manda ya gatatu mu matora yo mu 2025. Mu gihe yaba atowe, ashobora kumara imyaka nibura 16 ku butegetsi yose hamwe.

Izo mpinduka zinabuza abanyapolitiki bafite ubwenegihugu bubiri kwiyamamariza kuba perezida, keretse babanje kureka ubundi bafite.

Bijyanye n’izo mpinduka, hazashyirwaho umwanya mushya wa visi perezida, uyu akazajya ashyirwaho na perezida. Sena igakurwaho ndetse inteko ishingamategeko igahindurwa inteko ishingamategeko igizwe n’umutwe umwe.

Perezida Touadéra n’abo mu ishyaka rye ’Mouvement Cœurs Unis’, bavuga ko barimo gukurikiza "ugushaka kw’abaturage".
BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa