skol
fortebet

Charles Philip Arthur George yahawe izina ry’ubwami rya Charles III, asimbuye mama we watanze

Yanditswe: Friday 09, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Izina rishya Umwami yahawe ni we waryitoranyirije kuko aba yemerewe guhitamo izina ry’ubwami rivuye kuri rimwe mu mazina ye asanzwe.

Sponsored Ad

Izina rishya Umwami yahawe ni we waryitoranyirije kuko aba yemerewe guhitamo izina ry’ubwami rivuye kuri rimwe mu mazina ye asanzwe.

Ni Nyuma yo gutanga k’Umwamikazi w’u Bwongereza Elisabeth II, umuhungu we Charles Philip Arthur George agahita amusimbura ku ngoma.

Nyuma y’uko se abaye umwami, Igikomangoma William ni we muzungura wa se ku ngoma, bivuze ko Charles III aramutse atanze, William yaba Umwami.

BBC yatangaje ko kuri uyu wa Gatandatu aribwo Umwami mushya ashobora kwima ingoma mu buryo bweruye bikabera mu ngoro yitiriwe St James i Londres.

Ni umuhango ubera imbere y’abajyanama b’ibwami, bagizwe n’abahoze ari abadepite bubashywe, abakozi ba Leta bakomeye, abayobozi mu muryango wa Commonwealth na Meya wa Londres.

Ubusanzwe ni umuhango witabirwa n’abantu 700 ariko kuba bizaba mu buryo bwihuse, BBC yatangaje ko bashobora kuba bake cyane. Nko mu mwaka wa 1952 ubwo Umwamikazi Elisabeth yimaga, abajyanama bitabiriye bari 200.

Muri iyo nama, Umuyobozi w’Abajyanama b’ibwami Penny Mordaunt atangaza ku mugaragaro itanga ry’Umwamikazi, hanyuma hatangazwe umusimbura we.

Hakurikiraho amasengesho yo gusabira Umwamikazi watanze no gusabira Umwami mushya, baniyemeza kumwubaha no kumufasha.

Ku munsi wa kabiri w’inama y’abajyanama nibwo umwami mushya yitabira, akarahirira kurinda Idini ya Ecosse rizwi nk’iry’aba- Presbytérienne. Nyuma hazabaho kuvuza impande zimuha ikaze, ubundi bitangazwe ku mugaragaro ko u Bwongereza bubonye Umwami mushya.

Indirimbo y’igihugu izahindurwa ahavugwaga ’God Save the Queen’ habe ’God Save the King’.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa