skol
fortebet

Cuba: Mu rwego rwo guha agaciro umukambwe Fidel Castro, hashyizweho icyunamo cy’ iminsi 9

Yanditswe: Sunday 27, Nov 2016

Sponsored Ad

Igihugu cya Cuba cyatangiye icyunamo kizamara iminsi 9 mu rwego rwo guha agaciro umukambwe Fidel Castro watabarutse kuri wa 26 Ugushyingo 2016. Castro yaharaniye impinduramatwara mu isi, anayobora Cuba imyaka 32.
Iki cyunamo cyatangiranye n’ umunsi w’ urupfu rwe tariki 26 Ugushyingo biteganyijwe ko kizasozwa taliki ya 4 Ukuboza 2016.
Fidel Castro yavutse mu 1926, yitaba Imana kuwa 26 Ugushyingo 2016, nta ndwara irashyirwa ahagaragara ariko kuva 2008 ubuzima bwe ntibwari bumeze neza kubera (...)

Sponsored Ad

Igihugu cya Cuba cyatangiye icyunamo kizamara iminsi 9 mu rwego rwo guha agaciro umukambwe Fidel Castro watabarutse kuri wa 26 Ugushyingo 2016. Castro yaharaniye impinduramatwara mu isi, anayobora Cuba imyaka 32.

Iki cyunamo cyatangiranye n’ umunsi w’ urupfu rwe tariki 26 Ugushyingo biteganyijwe ko kizasozwa taliki ya 4 Ukuboza 2016.

Fidel Castro yavutse mu 1926, yitaba Imana kuwa 26 Ugushyingo 2016, nta ndwara irashyirwa ahagaragara ariko kuva 2008 ubuzima bwe ntibwari bumeze neza kubera indwara yo mu mara (Diverticulitis).

Muri iyo minsi yo guha icyubahiro Castro yatangiye kuwa Gatandatu, hazabamo umuhango wo gutwika umurambo we, ivu rikajyanwa mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba bw’Umujyi wa Santiago de Cuba.

Kuva hatangazwa urupfu rwe, abanya-Cuba benshi bari mu mihanda n’amabendera bagaragaza agahinda n’umubabaro batewe no kubura umuntu bafata nk’intwari.
Abayobozi bakomeye ku Isi bavuze ko Isi ibuze umuntu ukomeye utazibagirana mu kinyejana cya 20 uretse Donald Trump wamwise umunyagitugu.

Perezida w’ u Rwanda Paul Kagame abinyujije ku rukuta rwe rwa Tweeter, yavuze ko Fidel Castro yaranzwe n’ibikorwa byo guharanira kwibuhora kw’AbanyaCuba.
Yagize ati “Naruhukire mu mahoro Fidel Castro, umurwanyi w’udatezuka wabayeho ubuzima bwose mu guharanira kwibohora. Twihanganishije abaturage ba Cuba mu kababaro barimo.”

Perezida w’u Burusiya Vladmir Putin na Xi Jinping w’u Bushinwa bavuga ko babuze inshuti ikomeye.

Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Ban Ki Moon yashyimye ubwitange Castro yagize ateza imbere uburezi n’ubuzima anavuga ko yiringiye ko Cuba izakomeza iyo nzira.

Umushumba wa Kiliziya Gatolika Papa Francis wigeze guhura na Castro mu 2016, yavuze ko urupfu rwe ari inkuru ibabaje.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Barack Obama, wongeye kuzura umubano wa Amerika na Cuba mu 2015, wari warajemo agatotsi kuva mu ntambara y’ubutita, yavuze ko amateka ya Castro atazibagirana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa