skol
fortebet

Denis Mukwege yasobanuye icyamuteye gufata umwanzuro wo kwinjira Politiki

Yanditswe: Tuesday 03, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Dr Denis Mukwege wamaze gutanga Kandidatire ye mu baziyamamariza gutegeka Kongo aravuga ko icya mbere ashyize imbere ari uko amahoro n’umutekano byakongera kugaruka muri iki gihugu.

Sponsored Ad

Mu kiganiro cyihariye uyu muganga ukomeye yagiranye n’ Ijwi ry’Amerika yavuze ko atashoboraga gukomeza kubaho mu byubahiro mu gihe abaturage b’igihugu cye bakomeje gusuzugurwa.

Kuri uyu wa mbere, nibwo uyu muganga w’inzobere yatangaje ko yinjiye muri politiki ku mugaragaro kandi azahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu mu matora ateganijwe mu mpera z’uyu mwaka.

Akimara gutanga kandidatire ye, mu kiganiro cyihariye yahaye itangazamakuru Mukwege yavuze ko icyemezo cyo kuziyamamaza yagifashe umwaka Ushize n’ubwo agitangaje ubu .

Yagize ati: “Nakomeje kubisabwa, ariko kugeza icyo gihe nari nkigowe no kuva mu byo nari naramenyereye, ariko kuva umwaka ushize nibwo nagize igitekerezo. Kandi kuba ibintu mu gihugu cyacu byarakomeje kuzamba, kugeza ubwo uyu munsi aho tugeze dufite impungenge ku kuba Kongo yazabasha gukomeza kubaho nk’igihugu cyiyunze, ibyo byatumye nisanga aho ngomba kumvira iryo jwi. Nibwo rero uyu munsi nasubije Yego kuri ibyo nakomeje gusabwa n’abaturage ba Kongo.”

Mu bindi uyu muganga w’inzobere mu kuvura indwara z’abagore yatangaje ko ibyamusunikiye kwiyamamariza gutegeka Kongo, harimo n’uko “arambiwe agasuzuguro abaturage b’igihugu cye babayemo”.

Dr Mukwege yagize ati:"“Impamvu ya kabiri, ni uko abaturage bacu babayeho mu gasuzuguro ndengakamere; kandi njye nk’umunyekongo, aho ngeze mpabwa ibyubahiro, amatapi atukura akaramburwa aho ngeze hose. Nkibaza ngo icyo ni cyubahiro nyabaki naba mpabwa, ni gute nakomeza kuramburirwa amatapi atukura mu gihe abaturage banjye ari insuzugurwa? Nkibwira ko iki ari cyo gihe ngo ibyo mparanire ko bihunduka.”

Ibyo uyu muganga ukomeyeyaherewe igihembo cyitiriwe Nobel cy’uwaharaniye amahoro ku isi, bishingiye ahanini ku bwitange bwe mu kuvura no kwita ku bagore basambanywa n’abarwanyi b’imitwe yitwaje intwaro mu ntambara zimaze imyaka hafi 30 zibera mu burasirazuba bwa Kongo.
Ubwo yatangazaga kandidatire ye kuri uyu wa mbere, uyu muganga yagarutse ku buriganya avuga ko burimo gutegurwa mu matora yenda kwitabira nk’umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Umunyamakuru amubajije impamvu agiye kuyitabira kandi azi ibyo byose, yasubije muri aya magambo: “Mu gihe tugeze aho uburenganzira bwa muntu butubahirizwa, aho hari ibyaha bikorwa biboneka ko bifitwemo uruhare na leta, mu gihe imitungo kamere yacu isahurwa, abaturage bacu ntibagire impinduka na nke bungukira mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro twohereza hanze, abanyapolitiki akaba ari bo gusa biyungukira, nibwira ko icyo gihe kutajya mu matora byaba bisobanuye gukomeza kwemera ko ubwo buryo bw’imikorere, bw’akarengane, bw’ubucakara bukomeza kubaho.”

Uretse kumenyekana nk’umuganga wakoze ibikorwa bibonwa na benshi nk’ibidasanzwe ndetse n’impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu, nta mwanya uzwi w’ubutegetsi Dogiteri Mukwege yaba yaragize muri politiki ya Kongo.

Icyakora we yibona nk’ufite byinshi byo gutanga ashingiye ku bunararibonye bw’imyaka irenga 20 amaze akorera igihugu, binyuze mu bikorwa bye by’ubuvuzi hirya no hino mu gihugu, hamwe n’ibitekerezo yakomeje gutanga ku mitegekere y’igihugu muri icyo gihe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa