skol
fortebet

Depite Mwangachuchu yasubije RDC ikomeje kumwegeka ku Rwanda

Yanditswe: Wednesday 12, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umudepite mu nteko Ishinga Amategeko ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akanaba umushoramari, Édouard Mwangachuchu, yamaganiye kure ibirego bya Leta y’iki gihugu imushinja kugirana imikoranire ya hafi na Leta y’u Rwanda.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri ubwo Mwangachuchu yari imbere y’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rukomeje kumuburanisha ku byaha byo "kugambanira igihugu ndetse no kugihungabanya."

Ni ibyaha Congo ivuga ko uyu mudepite yaba yarakoze binyuze mu gukorana n’umutwe wa M23, umutwe ivuga ko uhabwa ubufasha n’u Rwanda.

Muri uru rubanza Ubushinjacyaha bwifashishije raporo yakozwe n’Urwego rushinzwe ubutasi muri Congo (ANR) nk’ibimenyetso bigaragaza ko Mwangachuchu ukomoka i Masisi yaba afite aho ahuriye n’u Rwanda.

Ni ibimenyetso ANR ngo yavanye mu kabati ka Depite Mwangachuchu ubwo yajyaga gusaka mu rugo rwe ruri i Kinshasa.

Raporo ya ANR ivuga ko "Mwangachuchu afite ibikorwa byinshi mu Rwanda, ashobora kuba ari muri diaspora nyarwanda, afite imishinga y’ishoramari mu Rwanda kandi yitabiriye inama zitandukanye mu izina rya RwandAir."

Iyi raporo ikomeza ivuga ko "Mwangachuchu ashobora kuba ari mu banyamigabane ba RwandAir, yateganyaga kubaka inyubako i Remera mu mujyi wa Kigali, yasabye uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwo mu Rwanda kandi afite gahunda yo kwiba umutungo wa RDC akawujyana mu gihugu cye cy’u Rwanda."

Ibi byose ubushinjacyaha bwabigendeyeho mu kugaragaza ko uyu mugabo ari intasi y’u Rwanda, dore ko bwanavuze ko muri pasiporo 11 zasanzwe iwe mu rugo harimo n’iz’u Rwanda.

Uyu mudepite yamaganiye kure ibi birego ubwo yahabwaga umwanya wo kwirekura, ashimangira ko nta hantu na hamwe ahurira n’u Rwanda.

Ati: "Ndi umunye-Congo by’inkomoko kandi ndwanirira Congo. Nta muntu n’umwe ushobora kuvanaho ibintu ngiye kuvuga. Icya mbere, sinigeze na rimwe mba mu Rwanda mu rwego rwo gushinga sosiyete ya RwandAir. Sinigeze nitabira inama iyo ari yo yose, kandi sinigeze na rimwe nsaba guhabwa pasiporo nyarwanda."

Mwangachuchu yavuze ko nihagira umuntu ugaragaza ikimenyetso cy’uko hari pasiporo y’u Rwanda yaba yarasabye ari bwemere kubihanirwa.

Uyu mudepite kandi yongeye gushimangira ko icyo azira ari ukutajya imbizi na Leta y’i Kinshasa ku ivangura ikorera bamwe mu baturage bayo.

Yunzemo ati: "Ndi umudepite w’inyangamugayo, kandi sinjye nyangamugayo njyenyine kuko na data na we yari yo...Ndi umunye-Congo kandi nzahora ndi we. Nihagira umuntu ugaragaza ikimenyetso cy’uko nitabiriye inama ya RwandAir niteguye kunihanirwa."

Mwangachuchu akomeje kwitirirwa u Rwanda, mu gihe umunyamategeko we Me Thomas Gamakolo tariki ya 9 Mata 2023 yatangaje ko dosiye y’umukiriya we nta kintu kirimo, ko ahubwo azira imyumvire y’uko Umututsi w’Umunye-Congo yitwa Umunyarwanda, ushyigikira u Rwanda na Perezida warwo ndetse n’ushyigikira M23.

Bwiza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa