skol
fortebet

Donald Trump yahamwe n’ibyaha by’uburiganya mu bucuruzi hemezwa kumwambura bimwe mu bikorwa

Yanditswe: Wednesday 27, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umucamanza muri Leta ya New York yanzuye ko Donald Trump wahoze ari perezida w’Amerika yamaze imyaka akora uburiganya mu gihe yakoraga ubucuruzi bw’amazu bwamufashije kuba ikimenywabose kugeza abaye perezida w’igihugu. Yategetse ko yamburwa bimwe mu bigo bye by’ubucuruzi bigaseswa.

Sponsored Ad

Afata umwanzuro mu rubanza mbonezamubano urukiko rwashyikirijwe n’umushinjacyaha mukuru wa Leta ya New York, Letitia James, umucamanza Arthur Engoron, yasanze Trump n’ikigo cye cy’ubucuruzi barabeshye za banki, ibigo by’ubwishingizi n’abandi batandukanye batumbagiza agaciro k’umutungo we bakanamugaragaza nk’umuherwe ku mpapuro ku buryo bimworohera gukora ubucuruzi ku rwego rwo hejuru no kubona imyenda.

Engoron yategetse ko Trump yamburwa zimwe mu mpushya z’ubucuruzi muri iyo leta ya New York. Yavuze ko azakomeza gucungira hafi imikorere y’ibigo bya Trump.

Donald Trump yamaganye icyo cyemezo kenshi avuga ko kidakwiriye Amerika ndetse kikaba ari kimwe mu bigamije gutambamira urugendo rwe rwo gusubira muri Prezidansi.

Yandika ku rubuga rwe rwa Truth Social yagize ati: “Uburenganzira bwanjye bw’ibanze bwahonyowe. Urukiko rw’ubujurire rwaba urwa leta rwaba urwo ku rwego rw’igihugu, rukwiriye kuvuguruza iki cyemezo giteye inkeke kidakwiriye Amerika”

Yavuze ko ikigo cye cyakoze akazi keza kandi neza mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi muri Leta ya New York. Yavuze ko umunsi icyo cyemezo cyafashweho ari umunsi w’agahinda ku butabera muri iyo leta. Icyo cyemezo kirareba gusa ibikorwa bye muri leta ya New York.

Christopher Kise wunganira Trump mu mategeko yavuze ko iki cyemezo nta hantu gihuriye n’ingingo zifatika n’amategeko ubwayo.

Umucamanza Engoron kandi yasanze uretse kuvuga iby’ubukire bwe, Trump, ibigo bye, na bamwe mu bakozi be bakuru barabeshye inshuro nyinshi ku byerekeye amafaranga yinjiza ku mwaka bigatuma babasha kubona imyenda ku buryo bworoshye n’ubwishingizi buhendutse. Yavuze ko ibi bikorwa byarengereye kandi byishe amategeko.

Abashinjacyaha b’i Manhattan muri New York bari bashatse no gutanga ibirego nshinjabyaha kuri iyi ngingo ariko baza kubyihorera bareka umushinjacyaha James ngo atange ikirego mbonezamubano maze ibihano bizatangwa n’urukiko bikome mu nkokora ubucuruzi bwa Trump n’umuryango we.

Uyu mwanzuro w’urukiko ukemuye ibibazo by’ingenzi James yari yararegeye ariko haracyari ibindi umucamanza Engoron agomba gufataho ibyemezo. Nka miliyoni 250 z’Amadolari y’Amerika yari yarasabye ko Trump yacibwa nk’igihano. Ibyo byose bizasuzumwa mu rundi rubanza ruteganyijwe gutangira taliki 2 z’ukwezi kwa cumi. Abanyamategeko ba Trump bo basabye ko urukiko rw’ubujurire kuba ruretse gutangira uru rubanza.

Umushinjacyaha Letitia James, wa leta ya New York, yashimye umwanzuro w’urukiko agira ati: uyu munsi umucamanza yakijije urubanza uko twabyifuzaga yemeza ko Trump n’ibigo bye bamaze imyaka bakora uburiganya. Dutegereje kuzagaragaza ibindi dufite muri uru rubanza”

Abunganira Trump bari basabye ko urukiko rutakira urwo rubanza bavuga ko nta bimenyetso bifatika ko ibikorwa bya Trump byaba byarashyize rubanda mu kaga. Bavugaga kandi ko zimwe mu ngingo z’ubushinjacyaha zatambamirwaga n’amategeko.

Umucamanza Engoron yari yanze ibyo bavugaga mu iburanisha rya mbere bityo bituma buri umwe muri aba bunganizi acibwa amadolari 7,500 nk’igihano cyo gukomeza gusubira mu ngingo zimwe mu buryo bwo kudaha iburanisha uburemere rikwiriye. Gusa yangiye umushinjacyaha James gutumiza Trump n’abo bareganwa mu rukiko.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa