skol
fortebet

Dore uburyo Donald Trump na Joe Biden babona ikibazo cy’abimukira

Yanditswe: Thursday 29, Feb 2024

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Amerika Joe Biden na Trump wigeze kuba Perezida bagiye guhurira ku mupaka wa Mexique kubera ikibazo cy’abimukira.

Sponsored Ad

Perezida wa leta zunze ubumwe za America Joe Biden uturuka mu ishyaka ry’abademocrate akomeje gusaba abadepite bo mu ishyaka ry’abarepubulikani gutora itegeko rigenga abimukira.

Bikaba biteganyijwe ko kuwa kane taliki 29 Gashyantare 2024 azajya ahitwa Brownsville n’abapolisi n’abayobozi bo mu nzego z’ibanze nk’uko byatangajwe na Perezidanse ya America.

Umuvugizi wa Perezidanse ya America yabwiye itangazamakuru ko Perezida wa America Joe Biden yatangaje ko hakenewe byihutirwa ko umushinga w’itegeko wateguwe n’abasenateri b’impande zombi wemezwa kuko uvuga ko hakenewe amavugururwa akomeye kandi akwiye mu rwego rwo gucunga umutekano ku mipaka mu myaka ibarirwa mu binyacumi ishize.

Yongeyeho ko Joe Biden azahamagarira abarepublikani bari mu nteko inshinga mategeko kureka gukora Politike itariyo ngo umupaka ugenzurwe neza

Perezida joe Biden kuwa mbere taliki 27 Gashyantare 2024 yanze kubwira itangazamakuru ko niba azahurira n’abimukira muri icyo gihe azaba ari mu rugendo ku mupaka

RFI yatangaje ko umuvugizi wa Donald Trump yahamije ibyuko aba bayobozi bazahurira ku mupaka agira ati:”Kuba Biden agiye kudukurikira ku mupaka tugahurirayo n’umunsi umwe biratwereka ko ari ikibazo kuri twe.”

Uruhande rw’abarepublikani burashinja Joe Biden ubuyobozi bwe kuba bongera ikibazo cy’abimukira baza bakaba beshi muri Amerika kubera Politiki yo guhabwa ubuhungiro.

Ariko Perezidanse ya America ivuga ko ishyaka ry’abarepublikani ryanga kubahiriza ibikorwa byose mu rwego rwo gukemura ibibazo.

Ikibazo cy’abimukira cyabaye ipfundo ryo guhanganiraho kwa bayobozi bo muri Leta zunze ubumwe za America.

Ariko Leta ya Texas yongeye ingamba zo gukumira abimukira . Ubu ibirego byishi bikaba biri mu nkiko bijyanye n’icyo kibazo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa