skol
fortebet

DR Congo: Ubuzima bwa hagaze mu mugi wa Kinshasa kubera ibura rya Lisansi

Yanditswe: Wednesday 07, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umurwa mu kuru Kinshasa muri Repuburika ya Demokarasi ya Kongo, haramukiye umurongo mu nini ku ma sitasiyo ya Lisansi yabaye iyanga kuburyo iri guhabwa umugabo igasiba undi.

Sponsored Ad

Umurwa mu kuru Kinshasa muri Repuburika ya Demokarasi ya Kongo, haramukiye umurongo mu nini ku ma sitasiyo ya Lisansi yabaye iyanga kuburyo iri guhabwa umugabo igasiba undi.

Byatumye haba umurongo mu remure w’ibinyabiziga mu mihanda yose muri uyu mugi, kuburyo ubwikorezi bwakomwe mu nkokora bikomeye.

Uku bimeze, byatumye ibitangazamakuru muri iki gihugu byandika inkuru zishingiye ku ibura rya Lisansi, aho bya zihaye umutwe ugira uti “Congo y’ahazaza itarangwamo Lisansi”

Ibi bi nyamakuru byanditse ko kandi umuvundo uri kuri za sitasiyo zitanga lisansi, watumye bamwe mu batwara amamodoka bayaparika, abanda bakagura nyinshi binyuze mu bufatanye bafitanye n’abayicuruza ubundi bakayitanga ku giciro gihanitse kuri bariya bananiwe gutegereza.

Nta kizere kigaragara ko ikibazo kiri buze gukemuka vuba kuko uko amasaha yigira imbere ariko ikibazo y’ubwikorezi gikomeza gufata indi ntera no kugora benshi mu basanzwe bafite ibinyabiziga byabo n’ibikora ubwikorezi rusange.

Byatumye benshi muba nye Congo bibaza uko byagenda mu gihe ikibazo cyakomeza gutya, cyane ko ari ikibazo kiri kugenda kigaragara mu bihugu byinshi by’Afurika.

Kuri Congo n’akarusho kuko ngo nta ngamba zihari zigaragara zitanga ikizere ko ikibazo cya Lisansi gikemurwa vuba ngo ubuzima bwongere busubirane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa