skol
fortebet

DRC: Perezida Kabila ati "Nta kindi nabasezeranyije uretse gutegura amatora vuba"

Yanditswe: Sunday 04, Jun 2017

Sponsored Ad

Perezida Joseph Kabila yatangaje ko atigeze asezeranya Abanyekongo igihe amatora azabera ahubwo ngo icyo yavuze ni uko arimo gutegura amatora vuba na vuba.
Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cy’Abadage gikorera mu mujyi wa Kinshasa, aho avuga ko icyo bifuza ari uko amatora yagenda neza.
Kabila ati “Nta kintu nigeze mbasezeranya rwose. Ahubwo njye ndashaka gutegura amatora bwangu….Turashaka amatora ateguye neza, bitari bimwe by’amatora musanzwe muzi.”
Perezida Kabila (...)

Perezida Kabila yanahakanye ibyo guhindura itegekonshinga ngo akunde yemererwe guhatanira manda ya gatatu ahubwo avuga ko icyemezo cyizaturuka ku itora rya kamarampaka (referendum).

Mu magambo ye, Kabila ati “Nta kitumvikana hano. Izo blabla (ibihuha) birirwa bavuga ku itegekonshinga ntacyo zisobanuye …. Ndetse ntituratangira ibiganiro mpaka ku ihindurwa ry’itegekonshinga."

Akomeza, ati “Ibyo biterwa n’icyo mwita manda ya gatatu. Ntabwo icyo tugambiriye ari ugusesa itegekonshinga habe na gato. Ese ubundi ni gute nakwifuza manda ya gatatu hatabayeho gusesa itegekonshinga?”

Mu Cyumweru gishize nibwo Perezida Kabila yagannye ibiro bya Komisiyo y’amatora by’i Kinshasa, hanyuma yiyandikisha mu bazitabira amatora y’umukuru w’igihugu nyamara ibi yabikoze mu gihe impaka z’itariki amatora azaberaho zitararangira.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka Komisiyo yatangije igikorwa cyo kwiyandikisha ku bazitabira amatora y’umukuru w’igihugu imaze kubona toni 3,900 z’ibikoresho bizifashishwa mu matora byoherejwe n’umuryango w’Abibumbye. Ibi bikoresho bizakwirakwizwa ku biro by’itora 107 bizagenzurwa n’ibyogajuru mu gihe cy’amatora

Manda ya Perezida Kabila yarangiye mu kwezi k’Ukuboza 2016, gusa urukiko rwanzuye kwigizayo iminsi ngo bitewe n’impamvu yuko nta bikoresho bihagije bari bafite ngo bahite bategura amatora y’umukuru w’igihugu.

Amasezerano y’amahoro Leta yagiranye n’abatavuga rumwe na Kabila yasize

Perezida Kabila yemeye kudahindura Itegekonshinga ngo akomeze ayobore Kongo.
Guverinoma yavuze ko bizatwara miliyari 1,8 by’amadorali ya Amerika kugira ngo bategure amatora neza.
.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa