skol
fortebet

DRC: Perezida Kabila yafashe ikarita y’itora mu gihe umunsi w’amatora utaramenyekana

Yanditswe: Monday 29, May 2017

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Joseph Kabila, yamaze kwiyandikisha ku rutonde rw’abazitabira amatora y’umukuru w’igihugu mu gihe impaka z’itariki agomba kuberaho zigikomeje.
Ibiro bishinzwe amatora muri Kongo byatangiye gahunda yo kwandika abazitabira amatora y’umukuru w’igihugu kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma y’uko umuryango w’abibumbye wohereje amatoni n’amatoni y’ibikoresho biziifashishwa mu matora hamwe n’ibyogajuru 107 bizacunga ibibera ku biro by’itora mu gihugu. (...)

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Joseph Kabila, yamaze kwiyandikisha ku rutonde rw’abazitabira amatora y’umukuru w’igihugu mu gihe impaka z’itariki agomba kuberaho zigikomeje.

Ibiro bishinzwe amatora muri Kongo byatangiye gahunda yo kwandika abazitabira amatora y’umukuru w’igihugu kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka nyuma y’uko umuryango w’abibumbye wohereje amatoni n’amatoni y’ibikoresho biziifashishwa mu matora hamwe n’ibyogajuru 107 bizacunga ibibera ku biro by’itora mu gihugu.

Ukuriye Komisiyo y’amatora muri Kinshasa, Anne-Marrie Mukwayanzo, yatangaje ko kugeza ubu abantu babarirwa muri miliyoni 24 gusa nibo bamaze kwiyandikisha ku rutonde rw’itora mu gihe hateganyijwe abasaga miliyoni 45.

Byagiye bitangazwa kenshi na komisiyo y’amatora ko amatora y’umukuru asubitswe, ibintu bitumerwaga n’abatavuga rumwe na Leta ya Kabila. Ngo impamvu yo gusubika amatora, nk’uko Komisiyo ibivuga, ni uko ibikenewe byose bitaraboneka.

Nyuma y’igihe kirekire abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamusaba kurekura ubutegetsi, Perezida Kabila yemeye gusinya amasezerano y’amahoro no kudahindura itegekonshinga ngo rimwemerere gukomeza kuyobora Kongo dore ko manda ye yarangiye mu Kuboza 2016.

Mu gihe amatora ateganyijwe mu ntangiriro z’umwaka utaha (2018), Leta itangaza ko hakenewe miliyari 1,8 y’amadorari ya Amerika kugira ngo amatora agende neza.

Ubwo Perezida Kabila yari mu ruzinduko mu gihugu cya Uganda mu mwaka wa 2016 yatangaje ko igihe cy’amatora kizashyirwa ahagaragara nyuma y’uko urutonde rw’itora rutungana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa