skol
fortebet

Edgar Lungu wabaye Perezida wa Zambia yihanijwe kubera ibikorwa yise ibya siporo

Yanditswe: Monday 25, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Polisi ya Zambia yatangaje ko itazemerera Edgar Lungu wabaye Perezida w’iki gihugu gukomeza ibikorwa bya siporo bimuhuza n’abo mu ishyaka rye rya ‘PF’.

Sponsored Ad

Ku wa Gatandatu tariki 23 Nzeri nibwo Edgar Lungu na bamwe mu bayoboke b’ishyaka rye bahuriye mu gikorwa cya siporo cyabereye i Lusaka, aho bagaragaye biruka mu mihanda itandukanye.

Nyuma y’iki gikorwa, Polisi ya Zambia yasohoye itangazo ivuga ko ibyakozwe na Lungu bitubahirije amategeko ndetse bifatwa nk’igikorwa cya politike, aho kuba siporo isanzwe.

Yavuze ko igihe Lungu ashaka gutegura ibi bikorwa, azajya abikora ari kumwe n’abashinzwe umutekano we, ndetse bakirinda kubigira ihuriro ry’ishyaka rye.

Edgar Lungu wayoboye Zambia muri manda imwe, yatsinzwe amatora mu 2021 na Hakainde Hichilema uyoboye iki gihugu kuri ubu. Bivugwa ko uyu mugabo ashobora kongera guhatana mu 2026.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa