Kigali

Ellen Jonson wabaye Perezida wa mbere w’ umugore muri Afurika aritegura gutanga imfuguzo za Perezidansi

Amakuru   Yanditswe na: Nsanzimana Ernest 9 September 2017 Yasuwe: 1071

Ibikorwa byo kwiyamamaza birarimbanije mu gihugu cya Liberia. Bazatora umukuru w’igihugu taliki ya 10 Ukwakira 2017. Abaturage miliyoni ebyiri ni bo biyandikishije kugirango bazatore.

Manda ebyiri Perezida Ellen Johnson Sirleaf yemerewe n’itegekonshinga zizaba zirangiye, ave ku butegetsi amaranye imyaka 12. Manda y’umukuru w’igihugu imwe imara imyaka itandatu muri Liberia.

Abakandida 20 bahagarariye amashyaka 26 barahatanira gusimbura Johnson Sirleaf. Barimo visi-perezida we Joseph Boakai, umwe mu bahabwa amahirwe cyane.

Undi uhabwa amahirwe ni Senateri George Weah, wigeze kuba icyamamare ku isi mu mupira w’amaguru.

Mu matora ya mbere yabaye nyuma y’intambara mu 2005, nabwo George Weah yariyamamaje, atsindwa mu kiciro cya nyuma na Johnson Sirleaf, umugore wa mbere wabaye perezida w’igihugu muri Afrika.

Inkuru y’ ijwi ry’ Amerika ivuga ko mu bakandida 20, harimo umugore umwe. Abandi bagore batandatu ni ba kandida ku mwanya wa visi-perezida. Abanya-Liberiya 64% ni abakene badashobora kubona amadolari abili ku munsi, ikigero cy’abakene cya Banki y’isi yose. Liberiya yayogojwe kandi n’intambara ebyiri.

Iya mbere yabaye kuva mu 1989 kugera mu 1997. Iya kabiri yabaye kuva mu 1999 kugera mu 2003. Zombi zahitanye abaturage bagera ku bihumbi 450, kandi zisiga igihugu mu bukene bukomeye.

Author : Nsanzimana Ernest

Nsanzimana Ernest ni Umwanditsi mukuru w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2016, afite Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) mu Itangazamakuru n’Itumanaho yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda Ishuri ry’ itangazamakuru n’ itumanaho

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uwahoze ari umugore wa Zuma ashobora kumusimbura ku buyobozi bw’ ishyaka...

Ishyaka riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo ANC riratora umuyobozi mushya...
16 December 2017 Yasuwe: 120 0

Umugore wa Robert Mugabe ashobora kwirukanwa burundu muri ZANU PF,...

Umukuru w’igihugu cya Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, yavuze ko ishyaka...
15 December 2017 Yasuwe: 854 0

Abana binjijwe mu gisirikare na Lubanga bahawe indishyi

Abacamanza b’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha, ICC, bahaye inshumbusho(ingurane)
15 December 2017 Yasuwe: 78 0

Sinema yongeye kwemerwa muri Arabia Soudite

Nyuma y’imyaka isaga 30 abakora ama filime ndetse n’ama sinema mu gihugu cya...
15 December 2017 Yasuwe: 113 0

Abarundi barimo kwakwa amafaranga azakoreshwa mu matora ya Perezida

Leta y’ u Burundi irimo gukusanya mu baturage ingengo y’ imari izakoreshwa mu...
14 December 2017 Yasuwe: 492 0

Perezida wa Turukiya: Isi igomba kwemeza Yeruzalemu nk’umurwa mukuru wa...

Perezida wa Turukiya Recep Tayyip Erdogan yasabye ibihugu byiganjemo...
14 December 2017 Yasuwe: 368 0