skol
fortebet

Ethiopiya: Abayobozi bafite ubwoba bwa Coup d’Etat kubera inyeshyamba zo muri Amhara

Yanditswe: Monday 07, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umwe mu bayobozi bakuru muri Ethiopia yashinje inyeshyamba za Fano zo mu karere ka Amhara gushaka guhirika guverinoma z’intara ndetse na leta nkuru nyuma y’imirwano imaze iminsi yatumye abayobozi batangaza ibihe bidasanzwe.

Sponsored Ad

Mu mpera z’icyumweru gishize habaye imirwano hagati y’abarwanyi ba Fano n’Igisirikare cya Ethiopia (ENDF). Abatuye i Gondar, umujyi wa kabiri mu bunini wa Amhara, bavuze ko urusaku rw’intwaro ziremereye rwatangiye kuri iki Cyumweru gishize rwashoboraga kumvikana kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere.

Amakimbirane yahise ahinduka ikibazo gikomeye cy’umutekano wa Ethiopia kuva intambara y’imyaka ibiri yaberaga mu Ntara ya Tigray, abaturanyi ba Amhara, yarangira mu Gushyingo.

Temesgen Tiruneh, umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iperereza muri Ethiopia washyizweho kugira ngo agenzure ishyirwa mu bikorwa ry’ibihe bidasanzwe, yemeye ko abo barwanyi bo muri Amhara bafashe imijyi n’uturere tumwe na tumwe.

Kuri iki Cyumweru avugana na n’Ibiro Ntaramakuru Fana, Temesgen yagize ati: "Izi ngabo z’ubujura zirakora zifite intego n’umugambi wo guhirika guverinoma y’akarere ku ngufu hanyuma zigatera imbere zibasira ubuyobozi bukuru."

Itangazwa ry’ibihe bidasanzwe riha inzego z’umutekano ububasha bwo gushyiraho amasaha yo gutahiraho, kugabanya ingendo, kubuza gutwara imbunda n’ibintu bityaye, kubuza abantu guhurira hamwe no gufata no gusaka nta burenganzira bw’urukiko.

Ku wa Gatandatu, umuvugizi wa guverinoma, Legesse Tulu, yatangaje ko abayobozi batangiye guta muri yombi abari inyuma y’imvururu.

Fano ni umutwe witwara gisirikare by’igihe gito wo muri Amhara ushaka abakorerabushake mu baturage baho kandi wari umufatanyabikorwa w’Igisirikare cya Ethiopia mu gihe cyo kurwanya inyeshyamba zo muri Tigray.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa