skol
fortebet

EU yahamagariye RDC kunwa umuti usharira kubera M23

Yanditswe: Tuesday 28, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi waburiye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yavuze ko ingufu za gisirikare iri gukoresha kuri M23 ntacyo zizageraho.

Sponsored Ad

Uyisaba gushyira imbere inzira ya dipolomasi mu gukemura amakimbirane ari hagati y’impande zombi.

EU yaburiye RDC binyuze mu kiganiro cyo kuri telefoni intumwa yayo ishinzwe Ububanyi n’Amahanga, Josep Borrell aheruka kugirana na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Christophe Lutundula.

Kuva ku itariki ya 1 Ukwakira Ingabo za RDC zubuye imirwano na M23, nyuma y’amezi atandatu y’agahenge yari amaze igihe hagati y’impande zombi.

Umuvugizi w’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, Nabila Massrali, yavuze ko Borrel "yashimye ingufu ziherutse kugaragazwa na RDC n’u Rwanda mu gucubya umwuka mubi bigizwemo uruhare na Amerika."

Yunzemo ko Borrel "yibukije ko ibyemezo byemerejwe muri gahunda y’ibiganiro bya Luanda na Nairobi bigomba gushyirwa mu bikorwa n’impande bireba vuba, kubera ko igisubizo gishingiye ku ngufu za gisirikare atari amahitamo meza."

EU yibukije RDC ko ibiganiro ari wo muti urambye w’amakimbirane ifitanye na M23, n’ubwo iki gihugu cyarahiye ko kitazigera na rimwe kiganira n’uriya mutwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa